Nzaramba Olivier wari umaze imyaka 12 atarabona urubyaro yabyaye impanga za batatu

Ubu hari hashize imyaka 12, Nzaramba ashakanye n’umugore we, bakaba bari bamaze iyo myaka yose bategereje urubyaro, none ubu babyaye impanga z’abana batatu.

Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020, nibwo uwo muryango wibarutse izo mpanga eshatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Tariki 28 Ukuboza 2020, nibwo Nzaramba yatangaje iby’urugendo rwabo rwo gutegereza kubona urubyaro rutari rworoshye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Nzaramba yagize ati“Mbere y’uko uyu mwaka wari ugoye cyane kuri twe urangira, ndashaka gushima Imana yanjye. Njyewe n’umugore wanjye twari tumaranye imyaka 12, nta bana turabona, ariko twakomeje gutegereza Imana twihanganye kuko nari nzi ko ari Imana idukunda kandi ikaba Imana yo kwizerwa”.

Nzaramba yongeyeho ati “Tariki 10 Ugushyingo, Imana yaratwibutse iduha impanga z’abana batatu, harimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.Tuyihaye icyubahiro kandi turayishima”.

Uwo muhanzi yatangaje ibyishimo atewe no kubona urubyaro nyuma y’imyaka 12 yo gutegereza, kugira ngo bifashe n’indi miryango, ikirimo gusengera kubona abana.

Nzaramba ati “Ndashaka kubwira umuntu wese ugitegereje uyu munsi, ntuzarambirwe Imana kuko na yo ntizigera ikurambirwa. Ntiyakwibagiwe, izakora ibyo yasezeranye kuko ni Imana yo kwizerwa”.

Ubu Nzaramba afite imyaka 45 y’amavuko, atuye mu Bwongereza, akaba asengera muri ‘Zion Temple’ y’i London ndetse anaririmba muri ‘Asaph Choir London’.

Nzaramba yigeze kuba ‘manager’ wa The Ben, yanafashije abahanzi batandukanye kuzamura umuziki wabo. Nzaramba kandi yanakoranye n’abahanzi bazwi cyane barimo Kitoko na Riderman.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru, yavuze ko inganzo yo kuririmba indirimbo ‘Humura’ yaturutse ku ishimwe ry’Imana yumva afite mu buzima bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kandi birashoboka nzaramba twishinye cyane kandi izaguhe nabandi murakoze,

innocent yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka