Nyuma yo kwemera kwishyurira ubukode abatishoboye, Diamond yavuze ku bagore be

Nyuma y’uko avuga ko azishyurira ubukode amezi atatu imiryango 500 y’abatishoye muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo, Diamond Platnumz yavuze no ku buzima bw’umuryango we.

Diamond Platnumz n'umugore we Tanasha hamwe n'umuhungu wabo Naseeb Junior (Photo:Internet)
Diamond Platnumz n’umugore we Tanasha hamwe n’umuhungu wabo Naseeb Junior (Photo:Internet)

Diamond Platnumz, ni Umunyatanzaniya uhora avugwaho byinshi haba ku muziki we, abagore babyaranye ndetse no ku bikorwa bye bitandukanye byo gufasha.

Icyumeru gishize yatunguye benshi avuga ko agiye kwishyurira ubukode imiryango 500 itishoboye muri ibi bihe bya Covid-19 muri Dar es Salaam, ibi byatumye benshi bavuga byinshi bitandukanye haba inshuti ndetse na Zari Hassan babyaranye abana babiri.

Usibye kuba Diamond afite umuziki ukunzwe, uko umuziki uvugwa ni nako umukobwa wese bakundanye na we avugwa kandi akenshi birangira batandukanye, kandi inshuro nyinshi yagiye ajya mu itangazamakuru avuga ku rukundo rwe.

Zari yavuze kenshi ko Diamond atita ku bana be ngo amuhe amafaranga yo kurera abana babiri bafitanye.

Diamond yagiye kuri radiyo ye ‘Wasafi FM’ avuga ku mubano we na Zari ati “Naramubwiye nti tugomba kwirinda gutongana tunabwirana nabi ku mbuga nkoranyambaga, bwa mbere mu gihe kirekire twaganiriye twembi”.

Yongeyeho ati “Namubwiye uko mbyumva ko yashatse kumpana atuma ntabona abana banjye, ambwira ko atigeze yifuza kumpana akoresheje abana bacu. Twasanze harabayeho kutumvikana ku mpande zombi z’abunganizi bacu mu mategeko”.

Kuri Tanasha, yavuze ko yifuzaga kureka ingeso zo gushurashura no kumuca inyuma agatuza akubaka umuryango hamwe n’uyu Munyakenyakazi.

Yanavuze kandi kuri Hamissa Mobeto babyaranye umwana umwe w’umuhungu, ku kuba yaragiye mu mashusho y’indirimbo ya Alikiba basa n’abahanganye, yavuze ko ari ntacyo bimutwaye ari akazi ke.

Diamond Platnumz yabyaye abana bane ku bagore batatu batandukanye.

Zari babyaranye abana babiri, Latifah Dangote na Prince Nillan, Hamissa Mobeto babyarana umuhungu umwe Deedaylan Abdul Naseeb, ndetse na Tanasha baherutse gutandukana bafitanye umwa w’umuhungu witwa Junior Naseeb.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.Tuge dutandukanya ibyo amadini yigisha n’ibyo mu byukuri bible ivuga.Kenshi abakuru b’amadini babisobanura nabi,bishakira inyungu zabo.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” iyo duhitamo idini.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Wari utangiye neza ugaragaza ingaruka ziba kuri societe uvuguruza nibyamadini arko usoje nawe ujya muri bible bivuze ko undi nawe yabisobanura ikwe

Mimi yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka