Nyuma yo guhirwa n’umuziki, MPC Padiri yerekeje i Dar es Salaam

Umuhanzi uri kwigarurira imitima ya benshi muri iyi minsi, MPC Padiri, yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukora amashusho y’indirimbo “I miss you”.

Umuhanzi MPC Padiri yerekeje muri Tanzania gukora amashusho y'indirimbo ye 'I Miss You'
Umuhanzi MPC Padiri yerekeje muri Tanzania gukora amashusho y’indirimbo ye ’I Miss You’

Padiri yatangarije Kigali Today ko aya mashusho azaba ari ku rwego rwiza kandi ko yayafatiye mu nkengero z’inyanja hariya mu gihugu cya Tanzania, akaba avuga ko binashobotse yakorana na bamwe mu bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘I miss you’ izasohoka imeze neza kandi ifite amashusho meza cyane, harimo umukobwa mwiza cyane ndetse akaba ari gukorwa n’abantu babizobereyemo, nshobora no gukorerayo indi ndirimbo, umwanya mfite n’unyemerera”.

Muri iyi ndirimbo Padiri aba aririmbira umukobwa bakundanaga akaba atamuherutse yaramubuze, akaba yemeza ko uzayibona wese azanyurwa na yo.

Padiri yemeza ko uyu mukobwa uri muri iyi ndirimbo azashimisha benshi
Padiri yemeza ko uyu mukobwa uri muri iyi ndirimbo azashimisha benshi

Agira ati “Amatage ni amatindi urukumbuzi ni rwinshi, kubaho ntakubona bintera kwibaza byinshi, reba aho wanyuze amaso yaheze mu kirere nsigaranye ka gafoto wansigiye I miss you (ndagukumbuye), umutima uhishe byinshi iyo ngira amababa mba ngurutse nkakubona nkakwibutsa bya bihe byiza twagiranye”.

Padiri yamenyekanye muri iki gihe cya Covid- 19 nyuma yo gufata umwanya wo gutekereza no guhanga, ibintu atajyaga yiyumvamo mbere, none kubera indirimbo, ‘Turashimira’, ‘Ibihe bibi’, ‘Mbaya’, ‘Bibondo’, ‘I miss you’ n’izindi, amaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse akaba yifuza ko bitagarukira mu Rwanda gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nari ngize ngo ni Padiri naho siko bimeze ahubwo ni izina ry’ubuhanzi?

ssssssss yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ngirango so umupadiri ahubwo nakazina yihaye

Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ni padiri se koko

Umukunzi benoit yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ni padiri se koko

Umukunzi benoit yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

KO MBONA UMUSASARIDOTI YATANGIYE KUJYA MU BYISI CYANE AHO NTAGIYE KUDUCIKA DA , AHO BUCYERA ARIRONGORERA UWO MWANA BARIKUMWE MURI AYO MASHUSHO Y,INDIRIMBO TU , COURAGE PADI .

Alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka