Nyuma ya #GumaMuRugo Challenge, Dannybeatz yakoze indirimbo irimo Miss Rwanda
Nishimwe Naonie Miss Rwanda 2020 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yakozwe na Dannybeatz wakoze #GumaMuRugo Challenge.

Iyo ndirimimbo yitwa Sabrina, mu mashusho harimo Naomie Nishimwe Miss Rwanda 2020. Ni indirimbo ya mbere Miss Nishimwe agiriye mu mashusho kuva yaba Miss Rwanda, ariko ikaba iya kabiri ari mu ndirimbo agaragayemo mu mashusho.
Umwaka ushize mu ndirimbo ya The Ben yitwa Naremeye, na bwo Naomie Nishimwe yagaragaye mu mashusho yayo.
Utunganya umuziki (Producer Dannybeatz) wakoze indirimbo irimo ijambo ry’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agatangiza icyiswe ‘#GumamurugoChallenge’, ni we wakoze iyi ndirimbo irimo Miss Naomie, ayita Sabrina.
Iyi ndirimbo harimo amajwi y’abandi bahanzi babiri , ari bo Kivumbi hamwe na Mike Kayihura.
Ohereza igitekerezo
|