Nyuma y’umwaka urenga Meddy yongeye gusohora indirimbo

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy, yasohoye indirimbo yise ‘Grateful’.

Ni indirimbo ishingiye ahanini ku magambo yo gushimira Imana, kuko yamubereye nziza cyane.
Ibi bishimangizwa no kuba mu minsi yashize, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze yanyujijeho ubutumwa agira ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko Imana yangiriye neza”.

Indirimbo Grateful igizwe n’amwe mu magambo avuga ngo yumvise ijwi mu mutima we ryiza cyane, ati ndaje ngushimire, biratangaje uburyo unkunda, ngukeneye birenze ikindi gihe, nta mbaraga zandwanya uhari Mana, niyo mpamvu nizereye muri wowe.

Meddy akomeza agira ati “Nyagasani ngukeneye birenze mbere, wangize umunyembaraga, ugira ibintu byose byiza, inzira zawe ni nziza ibihe byose, nari kuba iki ntagufite?”

Ngabo Medard Jobert wamenyekanye mu muziki nyarwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga nka Meddy, yaherukaga gusohora indirimbo muri 2021, ubwo yasohoraga iyitwa ‘Queen of Sheba’.

Indirimbo nshya yasohoye ku wa gatandatu, mu gihe cy’isaha imwe yari imaze gusurwa n’abantu barenga 5000, ibigaragaza ko abakunzi be ndetse n’abamukurikira bari bakumbuye kumva ibihangano bye, bikaba binitezwe ko abayireba bashobora gukomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

One indirimbo umuntu azishaka yazibona ate?

Fred yanditse ku itariki ya: 16-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka