Nyuma y’imyaka 7 Meddy nawe agarutse mu rwamubyaye (Photos&Video)
Umuhanzi Ngabo Meddy yakandagije ibirenge bye Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, nyuma y’imyaka irindwi atahakandagira.

Ku isaha y’isaa Kumi zo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2017, nibyo yari ageze mu Rwanda.
Mu magambo macye, Meddy avuze akigera Ku kibuga cy’indege, avuze ko asanze u Rwanda rwarahindutse ku buryo bugaragara.

Yagize ati "Ntabwo mfite byinshi byo kuvuga, ariko ndishimye kuba ngeze mu Rwanda, ndishimye kuba nsanze abantu bangana gutya bantegereje, u Rwanda rwarahindutse ku buryo bugaragara."
Mu bamwakiriye, harimo itsinda ry’abafana be bitwa Inkoramutima bahurira kuri WhatsApp, abanyamakuru benshi b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, n’umuryango we ugizwe na Nyina, abavandimwe be ndetse n’abandi bo mu muryango.

Avuze ko akurikira cyane umuziki wo mu Rwanda, Ku buryo buhagije kuburyo buri kintu cyose cyo mu muziki aba akizi.
Nyina wa Meddy yavuze ko igihe cyose umuhungu we yabaga ari muri Amerika yabaga afite impungenge z’ukuntu umuhungu we azabaho.

Ati "Impungenge ntizaburaga ku muntu uri kure mu mahanga, twibaza uko azabaho, ariko nanone twabaga nk’ababyishimira kuko twumvaha hari ubundi bimenyi bushya agiye kwiga."
Nyina wa Meddy avuze ko yagumaga gusenga Imana ayisaba ko yamufasha kandi ngo yizera Meddy nk’umwana uzi ubwenge utajya wiyandarika cyangwa ngo ajye mu bintu bidasobanutse.

Yatunguwe n’ukuntu umuhungu we yangannye cyane cyane ku bigango by’umubiri. Ati "Nasanze yarakuze pe. Yarakuze, kandi nanjye dore narashaje, kuko duherukana cyera."
Meddy agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri 2010 yari yerekeje muri Amerika atumiwe gutaramira Abanyarwanda babayo hamwe na The Ben.

Aje ku butumire bw’uruganda rwenga inzoga hano mu Rwanda, mu rwego rwo kuririmbira abakunzi b’ibinyobwa by’uru ruganda mu gikorwa cyiswe Beer Fest.

Andi mafoto kana AHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hhhhhhh murabona ifoto mwakoresheje hejuru kumutwe w’inkuru haraho bihuriye n’inkuru koko?
TWESE TURAMUSHYIGIKIYE NKABAFANA BE