Nyuma y’imyaka 10 The Ben na Tom Close bagiye kongera guhurira ku ndirimbo
The Ben na Tom Close bafatwa nk’inkingi z’injyana ya R&B mu Rwanda, bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye izaba yitwa "Thank You".

Biteganijwe ko iyo ndirimbo izajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.
Tom Close yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko iyo ndirimbo izaba iri mu njyana ya Kinyafurika, ikaba ibumbatiye ubutumwa bwo gushimira, n’ubwo yirinze gutangaza ushimirwa muri iyo ndirimbo.
Ayo makuru yamenyekanye binyuze ku ifoto n’amagambo byanditse ku rukuta rwa Instagram rwa The Ben, avuga ko yishimiye kuba agiye gukorana n’umuhanzi w’igihangange Tom Close.
The Ben yagaragaje ko indirimbo arimo gukorana na Tom Close itegerezanyijwe amatsiko. Agaragaza ko atari Abanyarwanda gusa ahubwo hari n’abandi batuye ibice by’isi bayitegereje.
Tom Close ahamya ko ari ibintu byiza kuri we kuba yakorana n’uwo yinjije mu kibuga cy’umuziki mu myaka 10 ishize. Avuga ko nyuma y’izindi ndirimbo bagiye bakorana, iyo nayo ije mu gihe cyiza.
Agira ati “Ni byiza kuko hari abakunzi benshi duhuje kandi bari bakumbuye kumva indirimbo yacu, ije mu gihe cyiza.”
Ijwi rya Tom Close n’irya The Ben yaherukaga guhurira mu ndirimbo mu myaka ya 2007 na 2008 igihe The Ben yari akitwa Ben ataraba icyamamare.
Icyo gihe yaririmbaga asa n’uwikiriza mu ndirimbo za Tom Close. Aho ni nko mu ndirimbo yitwa “Kuki”, “Si Beza” n’izindi.

Kubera uburyo bakoranaga kenshi, bakanagendana, bamwe babanje gukeka ko aba bombi ari abavandimwe, cyangwa se bafitanye isano y’amaraso ya bugufi.
Ariko igihe The Ben yari atangiye gukora indirimbo ze bwite, ntabwo yongeye kumvikana yikiriza indirimbo za Tom Close.
Kugeza igihe The Ben agiriye muri Amerika muri 2010, bari batarongera guhuza amajwi yabo mu ndirimbo imwe.
Gusa ariko igihe The Ben yagarukaga mu Rwanda, Tom Close niwe muhanzi rukumbi wahawe umwanya wo kwakira mugenzi we The Ben ku rubyiniro, avuga ko yishimiye kwakira uwo bakuranye banazamukanye mu muziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|