Nyiringanzo: Menya amateka ya Padiri Byusa Eustache waririmbye ‘Umuhororo’

Padiri Byusa Eustache wabayeho kuva mu 1910 kugeza mu 1985, usibye kuba Padiri muri Kiliziya Gatolika, yari n’umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo gakondo, urugero nk’iyitwa ‘Umuhororo’ yahimbiye Paruwasi ya Muhoro, na ‘Kamonyi Nziza Murwa w’Abami’ yahimbye agendeye ku ndirimbo y’Ikidage yo mu kinyejana cya 19.

Padiri Byusa Eustache yabayeho hagati y'imyaka ya 1910 - 1985
Padiri Byusa Eustache yabayeho hagati y’imyaka ya 1910 - 1985

Professeur Mbonimana Gamariel w’imyaka 88 na Dr Rusine Jean Baptiste w’imyaka 65 abatumirwa ba KT Radio mu kiganiro Nyiringanzo, ni bamwe muri bake bamenye bya hafi cyane nyakwigendera Padiri Byusa wo mu muryango mugari w’Abanyiginya b’Abenegitore, nk’uko bisobanurwa na Dr Rusine, Padiri Byusa yari abereye nyirarume.

Dr Rusine yagize ati: “Padiri Byusa ni uwa Benempinga wa Rwamamara rwa Sentama ya Burengera ba Musoni wa Kabeba ka Byambi bya Shumbusho ya Ruheri ya Ruherekeza rwa Zuba ya Gitore cya Kigeli Mukobanya.”

Naho kuri Prof Gamariel, kumenya Padiri Byusa, na we byabaye iby’umwihariko kuko yamumenye akiri mu mashuri abanza ahagana mu 1945 aza no kumwigisha kuririmba.

Prof Mbonimana ati: “Ubwo nigaga i Kabgayi ariko ndi umwana ariko nshamadutse gatoya, kuko muri 43 ndi mu bana batandatu batoranyijwe kuririmba indirimbo kuri batisimu y’Umwami Mutara III Rudahigwa.”

Usibye indirimbo ‘Umuhororo’ yamamaye cyane, Byusa wari Padiri akaba n’umuhanzi, yakomatanyije inganzo Nyarwanda n’inganzo Ndage agendeye ku ndirimbo y’Ikidage yo mu kinyejana cya 19 isingiza ahantu runaka, hanyuma Padiri Byusa ahimba iy’Ikinyarwanda ayita ‘Kamonyi Nziza Murwa w’Abami’.

Amateka ya Byusa Eustache nka Padiri wabaye umuhanzi, wayakurikira muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri YouTube ya KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Marcellin nawe umenya uvuka mu muryango wa benenganzo nawe wari ukwiriye kuzaduha amateka kabisa..Ahubwo nibaza impamvu nawe ukiga i Ruhande utagiye muri Orchestre Salus!?

Dios yanditse ku itariki ya: 17-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka