NYIRINGANZO: Amateka ya Padiri Kabarira Viateur wacuranze ‘Urutango’

Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.

Uwetu Clémence, umwe mu bana ba Kabarira Viateur
Uwetu Clémence, umwe mu bana ba Kabarira Viateur

Umubyeyi witwa Uwetu Clémence w’imyaka 49, ni umwe mu bana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) Padiri Kabarira yasize ku isi, akaba ari na we bucura. N’ubwo atagize amahirwe yo kumenya se imbonankubone kuko yitabye Imana akiri uruhinja rw’amezi, Uwetu ntibyamubujije kumenya amateka ya se kuko yaganiriye n’abamumenye barimo nyina Kankindi Espérance bashakanye mu 1966 (na we ntakiriho).

Uwetu Clémence avuga ko se yavutse mu 1927, yitaba Imana mu 1972 ku myaka 45 azize urupfu rutunguranye. Aragira ati: “Yageze mu rugo ku mugoroba avuye ku kazi aza ataka mu nda, ashiramo umwuka muri iryo joro, mu rugo bakeka ko ari amarozi ariko nta gihamya bigeze babona”.

Uwetu akomeza avuga ko umubyeyi we Kabarira aho yabashije kumenya yabaye akiri umupadiri ari muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu mujyi wa Kigali.

Kabarira Viateur mu buhanzi bwe, yari afite umwihariko wo kuririmba mu buryo mbarankuru mu ijwi wagira ngo n’iry’umusaza rukukuri kandi mu rwenya rwinshi. Indirimbo ye yakunzwe cyane ni inanga yise ‘Urutango’ avugamo umugabo wahuye n’akaga, ubwo shebuja yamuhaga urwandiko ashyira umuzungu, akarugezayo rwasibamye kubera ko yituye mu byondo rukandura akaruhanaguza amazi!

Kurikira amateka maremare ya Kabarira Viateur mu kiganiro twagiranye n’umukobwa we Uwetu Clémence:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya makuru ntiyuzuye

NDOMSA yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka