Nyina wa Diamond yahaye umugisha urukundo rw’umuhungu we na Zuchu

Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.

Umubyeyi wa Diamond (Uri hagati), yashyigikiye urukundo rw'umuhungu we na Zuch
Umubyeyi wa Diamond (Uri hagati), yashyigikiye urukundo rw’umuhungu we na Zuch

N’ubwo mu bihe bitandukanye Zuchu na Diamond bagiye bahakana amakuru yabavugagaho ko bakundana, bo bakavuga ko bahuzwa n’akazi cyane ko Zuchu asanzwe afashwa n’inzu ya Wasafi, imwe muri sosiyete zikomeye mu myidagaduro ya Diamond.

Gusa amakuru y’urukundo rwa Diamond na Zuchu yabaye nk’ajya ku karubanda binyuze kuri ba nyir’ubwite, ubwo Zuchu yagiraga isabukuru y’amavuko.

Icyo gihe Diamond yaramutatse, ndetse avuga ko ntawe umumurutira kandi ko iteka azahora amukunda, ndetse aya magambo ayaherekeresha amafoto menshi ya Zuchu ndetse n’amashusho amwicayeho banasomana byimbitse.

Ibi by’urukundo rwa Diamond na Zuchu byabaye nk’ibitakiri ibihuha nyuma y’uko bibaye nk’ibihabwa umugisha na Sanura Kasim, nyina wa Diamond, ubwo na we yifurizaga Zuchu isabukuru nziza y’amavuko.

Diamond ari kumwe na nyina umubyara
Diamond ari kumwe na nyina umubyara

Ati “Nkwifurije kurambana imigisha myinshi mukazana wanjye Zuchu”.

Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko nyuma y’amagambo ya nyina wa Diamond kuri Zuchu agaragaza amahirwe adasanzwe uyu mukobwa agize mu rukundo rwe na Diamond, cyane ko abandi bakobwa bose bakundanye na Diamond batigeze bishimirwa n’uyu mubyeyi.

Aha Diamond yari kumwe na Tanasha, umwe mu bagore be hamwe n'umwana babyaranye
Aha Diamond yari kumwe na Tanasha, umwe mu bagore be hamwe n’umwana babyaranye
Zari Hassan na we ni umwe mu bagore ba Diamond
Zari Hassan na we ni umwe mu bagore ba Diamond
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bita urukundo muli iki gihe,akenshi biba bijyana mu kuryamana kw’abantu batashakanye.Biba bigamije kwishimisha gusa.Nyamara Imana yaturemye,ibitubuza.

karega yanditse ku itariki ya: 30-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka