Igisupusupu ushinjwa gusambanya umwana aramenya umwanzuro ku bujurire bwe kuri uyu wa Kane
Ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu), azamenyeshwa n’Urukiko umwanzuro we ku rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo uwo muhanzi yaburanye ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi ruherutse gutegeka ko Nsengiyumva François afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.
Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, akazahabwa umwanzuro ku bujurire bwe ku wa Kane w’iki cyumweru, saa cyenda z’igicamunsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|