Ntiwaririmba Gospel ugamije gushaka amafaranga - Jado Sinza

Benshi Mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana zizwi nka ‘Gospel music’, ntibakunze kwerura ngo bavuge ko bakura amafaranga mu muziki wabo. Usanga bavuga ko bakora uwo muziki bagamije gutanga ubutumwa bwiza, cyangwa kwibutsa abantu ko Imana iriho, ariko batagamije inyungu z’amafaranga.

Sinza na mushiki we Lea umufasha kuririmba mu ndirimbo ze. Iyi guitar yayihawe n'uwakunze indirimbo ye.
Sinza na mushiki we Lea umufasha kuririmba mu ndirimbo ze. Iyi guitar yayihawe n’uwakunze indirimbo ye.

Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, ni umuhanzi uririmba izi ndirimbo ukizamuka. Avuga ko utakora Gospel ugamije amafaranga ngo ukomeze uyikore.

Ati: "Muri Gospel, nta mafaranga y’ako kanya abamo. Nkora umuziki kuko bindimo, mbikunda, kandi hari ubutumwa nshaka gutanga. Ntabwo mba ngamije inyungu mu mafaranga. Imana niyo igira igihembo kirusha Ibindi". Akomeza avuga ko hari abagiye bakora indirimbo za Gospel, bagacibwa intege n’uko amafaranga bari bategereje batayabonye.

N’ubwo ariko, ikigamijwe cya mbere atari amafaranga, ngo nayo barayabona.

Jado Sinzi, avuga ko abantu batangiye gukunda Gospel, ku buryo hari abitanga bagafasha abahanzi mu gukora indirimbo. Yagize ati "Iyo ukoze indirimbo igakundwa, hari abantu bagushimira, bagufasha gukora indirimbo, bakaguha amafaranga cyangwa n’izindi mpano zigufasha gukomeza gukora". Yatanze urugero rwa Guitar afite, yahawe nk’impano n’umuntu wakunze indirimbo ye yitwa "Nabaho".

Avuga ariko ko umuhanzi wa Gospel, nta kimubuza kuba yakora ibikorwa bibyara inyungu, mu gihe abibonye. Sinza, Hari ibikorwa akora bimufasha kubona amafaranga, we avuga ko kugeza ubu hari aho agenda afasha za chorale zinyuranye mu gucuranga cyangwa kwandika indirimbo, bakamwishyura amafaranga.

Jado Sinza, ubu amaze gukora album imwe, akaba ashaka gusohora indi mu gitaramo ategura mu kwezi k’Ugushyingo 2019.

Reba indirimbo 0ngera Wivuga ya Jado Sinza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bita ngo ni "indirimbo z’Imana",usanga ari ukwishakira amafaranga.Badutumira mu bitaramo kuli Stade,baduhaye Tickets twarishye amafaranga menshi.Ibyo biyita ngo ni "abakozi b’Imana",ntabwo aribyo.Insengero zahindutse Boutiques,kubera ko utajyayo udafite Icyacumi cyo guha Pastor.Niyo warongoye cyangwa wapfushije umuntu,urariha nta kabuza.
Ndetse basigaye barihisha n’ugiye kwihagarika muli Toilets zabo.Biteye ubwoba.Nyamara Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10,umurongo wa 8.Bigana Yesu n’Abigishwa be,nta mafaranga basabaga.Ibi tubona mu madini cyangwa abavuga ko "baririmbira Imana",ni ukwishakira imibereho gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka