“Ntibizongera korohera abahanzi bakiri bato gusohokera u Rwanda”- MINISPOC
Nyuma y’uko abahanzi bagize itsinda “Benegihanga” mu baserukiye u Rwanda mu marushanwa ya francophonie yaberega mu Bufaransa ariko bagatoroka, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) iratangaza ko bitazongera korohera abahanzi bakiri urubyiruko gusohokera u Rwanda.
Makuza Lauren Thecle, Diregiteri w’Umuco n’Iterambere muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane, ni ibintu bikomeye kubyakira kuba abahanzi baserukira u Rwanda barangiza bagatoroka…”.
Makuza Lauren, yakomeje atubwira ko bigoye cyane ko abandi bahanzi bakiri urubyiruko bazongera kugirirwa ikizere cyo guserukira u Rwanda.
Ubwo twamubazaga ingamba baba bafashe, yatubwiye ko hakiri kare kuba bahita bafata ingamba kuko hari inama igomba kubanza kuba ariko ko bitazongera korohera urubyiruko guserukira igihugu.

Yagize ati: “...Ubu haracyari kare ntabwo turafata ingamba kuko hari inama igomba kubanza kuba igahuza abantu banyuranye barebwa n’iki kibazo tukareba icyakorwa, ariko nk’abantu b’urubyiruko ntibizajya biborohera kugenda.”
Abahanzi bagize itsinda rya “Benegihanga” bagiye mu gihugu cy’u Bufaransa baserukiye u Rwanda mu marushanwa y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie) bakaba bari begukanye igihembo cya gatatu ku isi (Umudali wa bronze) mu bahanzi barenga 40 bari bahanganye nabo.
Iki gihembo bakaba baracyegukanye kuwa kane tariki 12.9.2013.
Ubwo begukanaga iki gihembo, Abanyarwanda bose bari bishimye banezerewe, by’umwihariko muri Minisiteri y’Umuco na Siporo kuko aba bahanzi bagaragaje itandukaniro mu miririmbire no mu micurangire kuko bari bitwaje ibicurangisho gakondo, bakaba kandi bari bahanganye n’abahanzi bo hirya no hino bize umuziki nk’uko twabitangarijwe na Makuza Lauren.
Itsinda “Benegihanga” ryagiye rigizwe na Ibrahim Nahimana uzwi ku izina rya “Ras Kayaga” cyangwa se “Maguru” akaba ari nawe wari uriyoboye, Mani Martin na Kesho Band igizwe na Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice ari nabo batorotse bose uko ari bane.

Kesho Band yari isanzwe ikorana na Mani Martin bamucurangira hirya no hino mu bikorwa bye bya muzika ndetse bajyaga banaserukana aho yajyaga kwitabira amarushanwa hirya no hino hanze y’igihugu.
Mani Martin yari afitanye gahunda ndende n’iri tsinda dore ko kugeza ubu afatanyije n’iri tsinda bari mu bahanzi bake bakoraga igitaramo kititabirwa cyane ndetse kikanashimisha benshi.
Twagerageje kuvugana na Mani Martin ndetse na Ras Kayaga ariko ntibyadukundira kuko telefoni zabo zitariho. Aba bahanzi babiri bo bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje!!