Ntibemeranya n’Umuhanzi Bizimana Nelo uvuga ko indirimbo ‘Agahozo’ ari iye
Umuhanzi Emmanuel Bizimana Nelo yatangaje ko ari we wahimbye indirimbo yamamaye yitwa ‘Agahozo’ bamwe bakayita ‘Imfubyi itagira kirera’.
Ibi uyu muhanzi yabitangarije KT Radio ndetse avuga ko uwamuburanya wese yanamujyana mu nkiko.

Yagize ati “Indirimbo ‘Agahozo’ ni igihangano cyanjye ijana ku ijana ni indirimbo nahimbiye i Butare tuyiririmbana na Orchestre Impessa harimo uwitwa Bikorimana André twakoreraga mu kigo cy’abascouts, ndabisubiramo n’uwashaka kuyiyitirira nanamujyana mu butabera”.
Akimara gutangaza ibi abantu batandukanye bahise bagaragaza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse basaba ko atakomeza kwiyitirira iyo ndirimbo.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati “Numvise ibyo bintu nshengurwa n’agahinda, Agahozo ni iya Orchestre Impessa turabizi turi bakuru. Ibi nabyibarije abahanzi nka Jean Paul Samputu na DeGaulle abantu nibareke kwiba ibihangano by’abandi”.
Umwe mu nararibonye muri muzika ya kera ndetse akaba n’umunyamakuru André Gromiko Nikobisanzwe yamaganye yivuye inyuma amagambo yatangajwe na Nelo avuga ko bidakwiye ko yakwiyitirira igihangano kitari icye.
Yagize ati “Birababaje kumva umuntu yiyitirira igihangano twese tuzi ko atari icye. Agahozo ni indirimbo ya Bikorimana Andé yaririmbwe na Orchestre Impessa. None se hari ijwi rye mwumvamo koko?”
Umuhanzi Heli Mukasa wahimbye indirimbo ‘Umulisa’ na we yahise yamagana Nelo avuga ko kiriya gihangano ari icya Bikorimana André.
Yagize ati “Ibi ndabizi ijana ku ijana nacuranze igihe gito muri Orchestre Impessa. Ibyo Nelo avuga ni ukubeshya ntaho bihuriye, indirimbo Agahozo si iye, ntaho bihuriye rwose”.
Heli avuga ko hari abantu bakunda kwiyitirira ibihangano bitari ibyabo kugira ngo bavugwe nk’uko ngo hari ubwo ajya yumva hari abiyitirira indirimbo ‘Umulisa’ yihimbiye.
Umuhanzi Emmanuel Bizimana Nelo ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Ngwino uwo Nkunda’, ‘Mukura Twaje’, ‘Rayon Yacu Sinzaguhara’ n’izindi, akaba yaramamaye cyane mu kwamamaza Rwanda Foam ndetse n’imipira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Indirimbo Agahozo twayumvise igihekurekire ark ntakazi rya Bizimana Emmanuel Nelo ryumvikanamo n’umuhanzi turabizi kd aririmba neza ark kwiyitirira indirimbo itariye nabireke ntuwazamugaya!!