Ntawuhanundi waririmbye ‘Inyanja’ asize indirimbo nyinshi yendaga kumurika

Umuhanzi John Ntawuhanundi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Inyanja’, yitabye Imana ku cyumweru tariki 7 Werurwe 2021, aguye mu bitaro bya CHUK, akaba asize indirmbo nyinshi yiteguraga gusohora.

Ntawuhanundi waririmbye Inyanja yaratabarutse
Ntawuhanundi waririmbye Inyanja yaratabarutse

Abo mu muryango we bavuze ko yitabye Imana azize indwara z’umutima, akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko.

Ntawuhanundi utari waravuye mu muziki, apfuye asize ‘Album’ nshya y’indirimbo yakoranye na ‘Producer’ Master P, uzwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’amajwi (audio).

Master P ahamya ko nyakwigendera Ntawuhanundi yari arangije gukora album iriho indirimbo icyenda ziganjemo izo kuramya Imana, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Igihe.com aganira nacyo.

Yagize ati “Yari arangije album y’indirimbo icyenda zirimo umunani zo kuramya no guhimbaza Imana, n’imwe isanzwe. Nari nayirangije ndetse narayimuhaye yiteguraga kuyisohora gusa”.

Indirimbo Inyanja ni imwe mu zacuranzwe cyane kuri Radio Rwanda mu myaka ya 1990, cyane cyane muri gahunda y’indirimbo zasabwe ‘Izasabwe’, gahunda yakundaga kuba ku cyumweru.

Iyo ndirimbo Inyanja yahimbwe mu 1989, mu gihe Ntawuhanundi yari afungiye muri gereza ya Nyarugenge, yari izwi cyane ku izina rya 1930, ubu ikaba yarimuriwe i Mageragere.

Ntawuhanundi ubuhanzi ngo si ibyo yakuranye, ahubwo ngo byamujemo ubwo yari afungiye muri iyo gereza yari iri mu metero nke uvuye iwabo ku Muhima, ariko akaba atari yemerewe kugera mu rugo ni ko guhimba iyo ndirimbo yakunzwe na benshi.

Ntawuhanundi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1965, nyuma umuryango uza gutaha mu Rwanda mu 1975, akurira mu Rwanda ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka