Ntabwo twatandukanye ni ibihuha - Charly na Nina

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko Rulinda Charlotte uzwi mu buhanzi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina baba baratandukanye.

Charly (w'imisatsi migufi) na Nina (w'imisatsi miremire) baririmbana nk'itsinda kuva muri 2013
Charly (w’imisatsi migufi) na Nina (w’imisatsi miremire) baririmbana nk’itsinda kuva muri 2013

Icyakora Nina yabwiye Kigali Today ko ibivugwa ari ibihuha ati “Ibyo bihuha bimaze igihe twarabimenyereye ariko ntabwo ari byo kuko turi kumwe, turi gukora.”

Indirimbo baherutse gukora ni iyitwa ‘Oroha’ imaze amezi abiri isohotse. Abo bahanzikazi bavuga ko ubu bakomeje gukora, naho ibivugwa byo gutandukana bakaba ngo batabyitayeho.

Nina abajijwe uko akazi ubu barimo kugakora, yasobanuye ko ibyinshi bikorwa n’abandi bantu bakorana, ati “Dufite team (itsinda) dukorana, ibintu byose ntabwo twabyikorana kuko akazi kaba ari kenshi.”

Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina avuga ko kuri ubu nk’abandi bahanzi benshi na bo barimo gukorera mu rugo, ati “Indirimbo zo zihari ari nyinshi ariko ntabwo turazisohora kubera gahunda ya Guma mu rugo.”

Charly na Nina batangiye kumenyakana ubwo baririmbaga muri Guma Guma super star baririmbira abandi bahanzi (backing) muri 2012 baza kwihuza no gukorana muri 2013.

Bahise batangira gukorera muri Decent Entertainment, inzu ifasha abahanzi yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi no kubagira inama, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo.

Muyoboke wari umujyanama wabo (Manager) baje gutandukana muri 2018. Charly na Nina bamusezeye bavuga ko biyemeje kwicungira ibikorwa byabo by’ubuhanzi.

Kuri ubu bafite itsinda bakorana ribafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nta kintu kivugirwa ubusa kuko no kuri dream boys niko byagenze babanza guhakana ariko mwese mwarabibonye ko byarangiye batandukanye, reaka nabo tubategereze turebe uko bizarangira

anastase yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka