Nta mukobwa afite bakundana… Byinshi wibaza ku muhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyi nk’umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana, ngo ntakunda kwiririmbaho no kwitaka, ntanakunda gutangaza iby’urukundo rwe n’ubwo ubu adafite umukobwa bakundana.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi

Mu buzima bwe yikundira kurya imbuto nubwo ubusanzwe adakunda ibyo gutoranya amafunguro. Yize iby’imiti no kuvura abantu, ariko yabikoresheje rimwe gusa mu ndege avura umuntu wari ugiriyemo ikibazo.

Byinshi bimwerekeyeho yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Gentil Gedeon Ntirenganya.

Umunyamakuru: Izina ryawe Mbonyicyambu risobanura iki?
Mbonyi: Ni byo koko nitwa Israel Mbonyicyambu (Mbonyi). Izina ryanjye Mbonyicyambu risobanura ahantu inka zikukira zivuye kunywa amazi. Iwacu bafite inka, ubwo Data yabinyise ashaka kuvuga ko abonye aho zikukira zimaze kunywa amazi.

Umunyamakuru: Kuva muri 2015 kugera ubu, uri mu b’imbere baririmba indirimbo zaririmbiwe Imana badakunda gusubira hasi. Ubigenza ute ngo ugume ku rwego rwiza?
Mbonyi: Mu by’ukuri nta ruhare mbigiramo rudasanzwe uretse kubwiriza ubutumwa no gutanga icyo Imana yashyizemo. Gusa hari abandi bantu nubaha na bo mbona ko bari hejuru baririmba neza ubutumwa bw’Imana.

Umunyamakuru: Ukunda gukora indirimbo zifite iminota itanu cyangwa itandatu. Usanga atari ndende?
Mbonyi: Ni ndende rwose kandi buriya nanjye ntako mba ntagize. Buriya hari n’igihe uko mba nayanditse iba ishobora no kumara nk’iminota irenga iriya, ariko nagera muri Studio nkagenda ngabanyamo amagambo. Impamvu rero zimbana ndende, ni uko mba nshaka gutambutsa ubutumwa bwuzuye. Birangora cyane kuzigabanya ariko mba nagerageje ngo nzayivane muri Studio itarengeje iminota itandatu.

Umunyamakuru: Nta ndirimbo n’imwe yawe ifite amashusho. Ni ukubera iki wabihisemo?
Mbonyi: Ni ko bimeze kandi rwose nifuza kuzakora amashusho umunsi umwe. Gusa amashusho nifuza, ni afashe mu buryo bw’imbonankubone nko mu gitaramo kandi ntabwo ndabona abantu dukorana bazi neza ibyo bintu.

Israel Mbonyi n'umunyamakuru Gentil Gedeon
Israel Mbonyi n’umunyamakuru Gentil Gedeon

Umunyamakuru: Kubera iki utahisemo gukora uburyo bw’amashusho busanzwe abandi bahanzi bakora?
Mbonyi: Imyumvire yanjye mba numva amashusho afashe mu buryo busanzwe ashobora gutuma abareba indirimbo zanjye barangarira ku miterere y’amashusho bigatuma badakurikira ubutumwa mba nshaka ko bumva, abandi bakabona n’aho bahera bajya impaka ngo “Iriya myenda yambaye, ahantu nakoreye, ibyo ndimo nikora n’ibindi bitandukanye n’ibyo nshaka kwigisha”.

Umunyamakuru: Wize iby’ubumenyi bwa Siyansi mu mashuri yisumbuye ndetse ubu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu by’imiti (Pharmacy). Ibi wize wari watangira kubikoresha mu buzima busanzwe?

Mbonyi: Oya, ntabwo navuga ko nari nabikoresha uretse rimwe gusa ndi mu ndenge. Hari igihe umuntu yagize ikibazo turi mu ndege, batanga itangazo babaza niba hari umuganga urimo ngo amufashe. Umuganga yarabuze, kandi uwo muntu yari akeneye guterwa urushinge rw’imiti imufasha kugabanya uburibwe. Nahise mpaguruka, ndagenda nshakisha umutsi mu kuboko mutera iyo miti, ni ubwo bwonyine nakoresheje ibyo nize.

Umunyamakuru: Indirimbo yawe ku marembo y’ijuru abanyarwenya bajya bayikoresha basetsa bibaza uburyo waraye ku marembo y’ijuru aho kwinjiramo imbere. Aba banyarwenya wababwira iki?

Mbonyi: (Aseka cyaneee), narabibonye nanjye biransetsa, ariko ku marembo y’ijuru naririmbaga inkuru y’inzozi za Yakobo waganiraga n’abamarayika. Ni nka kwa kundi umuntu rwose aba yasenze akumva yegeranye n’Imana cyane agatangira gutekereza ko ari hafi y’ijuru.

Umunyamakuru: Ugira umukobwa mukundana?

Mbonyi: Oya, ntabwo araza ariko wenda azaza.

Umunyamakuru: Ubu se waba urimo ushakisha umukunzi?

Mbonyi: Rero ntabwo iby’urukundo umuhanzi w’indirimbo z’Imana numva ko aba akwiye kubishyira hanze. Kuko numva iby’umukunzi ntacyo biba biri bufashe abantu bakeneye kumva ubutumwa bw’Imana mba nshaka gutanga.

Umunyamakuru: Wigeze ukundana se?
Mbonyi: Urukundo rero ni rwiza kandi nanjye ndakunda. Uwo twakundanaga ntabwo tukiri kumwe. Twakundanye nkiri hanze, ngeze no mu Rwanda turaguma turakundana ariko ubu ntabwo tukiri mu rukundo.

Umunyamakuru: Ni iyihe ndirimbo yawe ukunda?
Mbonyi: Nkunda “Ku marembo y’ijuru.” Ni indirimbo nkunda cyane nanjye sinzi impamvu.

Umunyamakuru: Ni abahe bahanzi ukunda mu Rwanda?
Mbonyi: Nkunda benshi pe…. Aimé Uwimana ndamukunda, Dominic Nic, Patient nkunda ukuntu yandika ibisigo byo kuramya, Serge Iyamuremye n’abandi.

Umunyamakuru: Kuki uvuze abahanzi baririmbira Imana gusa?
Mbonyi: Araseka cyane…. N’abandi ndabakunda, nkunda ukuntu AmaG The Black yandika indirimbo z’ubuzima na Bruce Melodie nkunda ukuntu ari umuririmbyi mwiza.

Umunyamakuru: Ukunda kurya iki?
Mbonyi: Mu byo kurya jyewe ntabwo ntoranya, ariko umbwiye iyo bibaye amahitamo nkunda imbuto cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ooo Mbonyi komereza aho ngaho cyane rwose kuko ufite impano ikomeye cyane ikind kand nanone Imana yaguhaye iyo mpano kugira ngo uzabe intumwa izana impinduka igahindura amahanga gusa nanone kand iki nicyo gihe cyo gusohoza inshingano yihariye Imana yakuremeye ngo wubake umubiri wa Kristo kuko ntutabikora ntuwundu uzabigukorera kuko niwowe wenyine ushobora kuba wowe Imana yaremye umunt kuburyo ntabant babiri bashobora kuba kimwe kand ntamunt n’umw ushobora kugusimbura ngo ajye mu mwanya wawe niyo mpamvu byose biba ari imigambi y’Imana.Be blessed hhh

Ndamutso Jacky yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Komerezaho niba koko utajya mu bakobwa.Benshi bitiranya urukundo no kubana n’umukobwa ndetse mukaryamana.Ibyo ntabwo ari urukundo.Ni ugushaka kwishimisha.Bene urwo rukundo,Imana irarutubuza.Barimo n’abaririmba indirimbo bita iz’Imana.Bajye bamenya ko Imana yacu itumva abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 9 umurongo wa 31 havuga.Muli Matayo 15 umurongo wa 8,Imana ubwayo iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo,ariko umutima wabo uri ahandi".Iminwa ivugwa ni amagambo aba ari mu ndirimbo zabo,asingiza Imana.Nkuko uwo murongo ubyerekana,kuririmba Imana ariko ukora ibyo itubuza,ni uburyarya.Ntabwo Imana ikumva.Birababaje kubona abantu benshi baririmba bavuga Imana,nyamara bagakora ibyo itubuza.Tujye tubanza duhinduke abakristu nyakuri,mbere yo gusenga cyangwa kuyiririmba.Nibwo izatwumva.

hitimana yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza ngira nti mugire amahoro ya Kristo! icyo nabwira Hitimana n’abandi bakunda uyu muhanzi ni uko indirimbo za Gospel zikundwa n’abantu b’ingeri zose ,aha nadashaka kuvuga aizera n’abatizera zifasha imitima yabo kwiyinira no kwisuzuma mu mubano wabo n’Imana,bivuze ko ari abagabura b’iby’Imana nk’uko Pawulo yabyibukije Timoteyo barasabwa kuba abera mu ngeso zabo zose kugirango ejo imirimo yabo mibi bakora itagusha imitima yabakiriye iryo jambo rikubikubiye mu butumwa baba baratanze mbere.ikindi ni abasebanya bagamije guharabika abahanzi na bo ni basigeho Iyatangije umurimo izanawusohoza. HITAMUNGU J.DAMASCENE 0784067238

HITAMUNGU JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka