Nta kindi nkoresha ku rubyiniro uretse ubunararibonye - Kidum

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka Kidum, yahamije ko iyo ari ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye yitabira, nta zindi mbaraga aba yakoresheje uretse ubunararobonye afite mu muziki.

Umuhanzi Kidum avuga ko ubunararobonye afite butuma agira imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro
Umuhanzi Kidum avuga ko ubunararobonye afite butuma agira imbaraga zo kwitwara neza ku rubyiniro

Uyu muhanzi w’icyamamare mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yabishimangiye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’igitaramo ‘Amore Valentines’ Gala’, azahuriramo n’abahanzi bagenzi be barimo Ruti Joel na Alyn Sano.

Kidum yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, abazacyitabira bagomba kwitegura gutaha banezerewe kuko kuri gahunda afite isaha n’igice abataramira.

Ati "Abateguye igitaramo bambwiye ko kuri gahunda mfite isaha imwe n’igice ndi ku rubyiniro, indirimbo ni nyinshi nateguye ahubwo bamfashe tuzubahirize amasaha y’igitaramo."

Abateguye iki gitaramo ni sosiyete nshya yinjiye mu ruhando rw’izitegura ibitaramo mu Rwanda, y’umuhanzikazi Teta Barbara wamenyekanye muri muzika Nyarwanda ku izina rya ‘Babo’, bavuga ko ibijyanye no kubahiriza amasaha y’igihe igitaramo kizatangirira ari ibintu bizashyirwa mu bikorwa.

Muyoboke Alex uri gufasha iyi sosiyete ya Horn Entertainment Ltd, yavuze ko abahanzi badakwiye kugira impungenge z’amasaha, ati "Icyo nababwira, abahanzi ntibagire impungenge kuko amasaha azubahirizwa."

Umuhanzikazi Babo yinjiye mu bategura ibitaramo
Umuhanzikazi Babo yinjiye mu bategura ibitaramo

Ikintu kijyanye no kubahiriza amasaha y’igitaramo, umuhanzi Kidum yakigarutseho cyane, avuga ko mu bihugu byateye imbere usanga abafana cyangwa abitabira ibitaramo, bahagera mbere bagategereza abahanzi bagomba kubataramira ku masaha yagennwe, mu gihe usanga mu bihugu birimo n’u Rwanda hakiri ikibazo ko abahanzi ari bo bategereza abafana ngo igitaramo gitangire.

Yasabye itangazamakuru ko rikwiye gukora akazi karyo rigahindura imyumvire nk’iyo.

Ati "Dukunda kurwana n’umwanya, abantu bahindure imyumvire bahagere kare. Twasanze abafana aribo batinda, ahandi mu bihugu byateye imbere [Abazungu], abafana bahagera mbere igitaramo kigatangira, ariko twebwe usanga dutegereza abafana. Mudufashe guhindura iyo myumvire."

Kidum ni ho yakomeje avuga ko abafana nibahagerera igihe, nta kabuza bazahavana ibyishimo kuko yabateguriye indirimbo nyinshi kandi nziza, bijyanye n’ubunararibonye afite mu rugendo rurenga imyaka 40 amaze mu muziki.

Yagize ati "Icyo banyitegaho ni ukwitwara neza ku rubyiniro [Performance], njyewe sinitwara neza ku rubyiniro ku bw’ibindi bintu, izindi mbaraga, ahubwo ni ku bw’ubunararibonye mfite mu muziki."

Uretse Kidum uzaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, umuhanzikazi Alyn Sano na we utegerejwe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubizera kuko bazabaha ibintu byinshi byiza.

Ati: Abanyarwanda batwizere kandi bizere ko tuzabaha ibintu byiza, nk’uko Legend Kidum yabivuze, icyo dusaba ni ukuzubahiriza amasaha."

Alyn Sano yijeje abakunzi b'umuziki kuzatahana ibyishimo
Alyn Sano yijeje abakunzi b’umuziki kuzatahana ibyishimo

Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joël yavuze ko n’ubwo benshi bamuzi muri gakondo, ariko nk’umunsi w’abakundana azabaririmbira indirimbo nyinshi yaba ize ku giti cye, akazananyuzamo n’izindi bakunze.

Ati "Benshi banzi muri gakondo ariko ni umunsi w’abakundana, nzaririmba indirimbo zanjye ndetse n’iz’abandi bakunze."

Babo w’imyaka 23 wamaze kwinjira mu ishoramari ryo gutegura ibitaramo, yavuze ko akwiriye gushyigikirwa kuko nk’umuntu usanzwe ukora umuziki, yifuje kuwagura anashoramo imari.

Yagize ati "Ntabwo navuye mu muziki ahubwo nifuje gukomereza mu bintu nkunda no gukora business mu Gihugu cyanjye nkunda, kugira ngo gitere imbere. Ndagira ngo nshore amafaranga mu bikorwa by’imyidagaruro."

Kidum yavuze ko kubona umwana ukiri muto ufata icyemezo nk’icyo ari ibintu byo kwishimira, bityo akeneye gushyigikirwa na buri wese kuko n’izibika zari amagi.

Amatike y’iki gitaramo ari mu byiciro bitandukanye birimo itike y’ibihumbi 10Frw ndetse n’iy’ibihumbi 20Frw. Hari kandi itike y’ibihumbi 80Frw ku bantu babiri bakundana, bakazicara mu myanya y’icyubahiro.

Umuhanzi Ruti Joël
Umuhanzi Ruti Joël

Harimo kandi itike y’ibihumbi 300Frw izagurwa n’abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa icyo kurya no kunywa. Hari ndetse n’itike nyamukuru ya miliyoni 1Frw y’abantu batandatu, na bo bazahabwa icyo kunywa no kurya.

Muyoboke Alex ari gufasha Babo mu gutegura iki gitaramo
Muyoboke Alex ari gufasha Babo mu gutegura iki gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka