Nta dini ngira ariko mfite ubusabane bwihariye n’Imana – Sheebah Karungi
Sheebah Karungi umuririmbyi wo muri Uganda avuga ko ibyo bamwe bamuvugaho bamuca intege atabyitako kuko ngo ibyo amaze kugeraho byose abikesha Imana.

Uwo muririmbyi uhamya ko nyina ari umunyarwandakazi, yakoreye igitaramo i Kigali ari kumwe n’undi muririmbyi wo muri Nigeria witwa Runtown, ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017.
Ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio mbere y’uko icyo gitaramo kiba, yabajijwe niba ajya asenga.
Sheebah yasubije ko atajya ajya mu rusengero ariko avuga ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha Imana akaba ari yo mpamvu afite uburyo bwihariye ayisengamo.
Agira ati “Sinjya mu rusengero, sinjya mu musigiti, nta dini ngira! Mfite ubusabane bwihariye n’Imana! Ndasenga, nganira na yo buri munsi, nganira nayo mbere y’uko njya ku rubyiniro!”
Uwo muririmbyi ufite abakunzi batari bake muri Uganda akunze kunengwa ko yambara imyenda mito aho bamwe badatinya kuvuga ko aba yambaye ubusa.
Sheebah avuga ko ibyo yajyaga abyumva bikamubabaza cyane akikingirana mu nzu akarira.
Akomeza avuga ko ari yo mpamvu bigoye k’umukobwa kuba umuhanzi kuko bisaba umwanya wo kubitekereza no kubikunda ubundi ntucike intege.
Ati “Hari ubwo njya mu cyumba nkarira mbitewe n’ibyo bamvuzeho haba mu itangazamakuru. Aho usanga ibibi ari byo biza hejuru y’ibyiza nkora, ngo Sheebah yambaye ubusa, Sheebah yakoze iki, akenshi usanga ari ibintu bibi gusa.”

Sheebah avuga kandi ko azi umuziki wo mu Rwanda akaba ari hafi gushyira hanze indirimbo yakoranye na Charly na Nina.
Sheebah Karungi avuga ko umuntu ushaka gutera imbere atagomba gucika intege kuko ngo umusaruro utaza umunsi umwe. Avuga ko yiteguye gufasha abahanzi b’abagore bashobora kumugana haba mu Rwanda no muri Uganda.

Ohereza igitekerezo
|
yewe ntanubwo ar ngo kwambara ubusa ahubwo niburi mbese ubusa buri buri ntakirazira agira ariyandagaza nukwidandaza mbese nakore umuziki nkumukobwa yambare bigezweho naho biriya sukwambara .
NUKUR JYAWAMBARA KINYAFURIKA
Sheebah Akwiy Kwisubiraho Akambarana ikinyabufurakugira bimere neza turamukunda cyane ariko harakenew selfconfidence Thanks