Nta cyabuza izuba kumurikira u Rwanda - Alpha Blondy

Umuhanzi ukomoka muri Côte d’Ivoire akaba icyamamare muri Afurika mu njyana ya reggae, Seydou Koné wamenyekanye nka Alpha Blondy, yasohoye indirimbo nshya itaka ubwiza bw’u Rwanda yerekana uburyo Igihugu gikomeje gutera imbere, nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.

Alpha Blondy
Alpha Blondy

Indirimbo “Sunshine in Rwanda” igerageza kwerekana ko nta kintu na kimwe cyabuza izuba kurasa no kumurika mu Rwanda.

Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri ishyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Blondy ,aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 20 ndetse bigaragara ko umubare uzakomeza kuzamuka, kubera uburyo ikomeje guhererekanywa.

Muri iyi ndirimbo, Blondy avuga ku ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 28 ishize (mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994) none ubu rukaba rufite ejo hazaza heza.

Blondy avuga ko Abanyarwanda uyu munsi bunze ubumwe, bakorera hamwe bashaka icyabateza imbere nk’impamvu y’ingenzi mu kubaka Igihugu.

Alpha Blondy asanga nta kintu na kimwe cyabuza izuba kumurika, kuko igihugu kimeze neza.

Iyi ndirimbo ya Alpha Blondy iri mu njyana ya Reggae, ifite amagambo agira ati “nta n’icyabuza urumuri kumurika!”

Mu nshuro zitandukanye yagiye asura u Rwanda, Alpha Blondy yakunze guhamya ko yishimira iterambere Igihugu kigezeho, kandi ashimira ubuyobozi bwarwo.

Iyi ndirimbo ni iya 13 mu ndirimbo 18 zigize album nshya ‘Eternity’ ya Alpha Blondy, yasohoye muri Kamena 2022.

Seydou Koné cyangwa se Alpha Blondy nk’amazina y’ubuhanzi, yavutse ku ya 1 Mutarama 1953 i Dimbokro, muri Côte d’Ivoire.

Afite amateka akomeye mu njyana ya reggae, ubu ni we muhanzi uyoboye kandi ukuzwe mu bakora uyu muziki muri Afurika.

Indirimbo nyinshi yakoze kuva 1981 atangiye urugendo rwe rw’umuziki, yibanze ku nsanganyamatsiko zivuga kuri politiki, amahoro no guhashya amakimbirane n’umwiryane mu bihugu bitandukanye.

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Guerre Civile”, “Téré”, “Jerusalem”, “Brigadier Sabari”, “Les Imbéciles”, “Journalistes en danger” yavugaga ku rupfu rw’uwitwa Norbert Zongo n’izindi.

Alpha Blondy ntabwo aririmba mu rurimi rw’iwabo kavukire rwa Dioula gusa, kuko aririmba no mu zindi ndimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu n’Igiheburayo.

Reba iyo ndirimbo hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka