Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ asigaye aherereye he?
Hashize iminsi abakunzi b’umuziki bibaza irengero ry’umuhanzi Nsengiyumva François uzwi ku izina rya ‘Igisupusupu’, bamwe banavuze ko yaba yaragiriwe nabi n’abaturanyi be. Uretse kwibaza uko umuziki we uhagaze, hari n’abari basigaye bakeka ko ubuzima bwe butameze neza.

Nsengiyumva François yazamuwe n’indirimbo yitwa "Mariya Jeanne’, yumvikanamo ijambo ‘Igisupusupu’ ubwo yari atangiye gufashwa n’inzu y’umuziki ya Alain Mukurarinda mu mpera za 2018, ahita yamamara cyane ndetse indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ irimo ijambo Igisupusupu ikaba imaze kurebwa n’abantu milioni 2,700,000 kuri Youtube.
Intangiriro z’umwaka wa 2019 zari amata n’ubuki kuri uyu muhanzi, ariko mu mpera zawo atangira kuburirwa irengero kugeza n’ubu ntabwo arimo yumvikana cyane.
Mu kiganiro duherurse kugirana n’umwe mu bakora akazi ko kwamamaza ibihangano mu nzu ya Alain Muku, yatubwiye ko Nsengiyumva François ameze neza, ndetse ko hari imishinga myinshi amaze iminsi ategura, ariko imishinga ikaba itaragiye hanze kubera icyorezo cya Covid-19.
Icyorezo cya Covid-19 cyadutse uyu muhanzi n’ubundi adaheruka kumvikana, ariko abamushinzwe baguma kuvuga ko ari mu mishinga y’indirimbo zinyuranye yenda gusohora.
Indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze, yayisohoye mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ayita ‘Uzaze urebe mu Rwanda’. Amezi atandatu akaba ashize uyu muhanzi acecetse.

Mu kiganiro kigufi duherutse kugirana n’umuhanzi Senderi International Hit, yaduhishuriye ko ku itariki 8 Werurwe 2020 ku munsi mpuzamahanga w’umugore, abahanzi barimo Masamba, Senderi, Staff Sergent Robert na Nsengiyumva François ngo batumiwe mu gitaramo bari gukorera mu Karere ka Ngoma, babwirwa ko iki gitaramo kitakibaye habura umunsi umwe gusa ngo bagere aho bazataramira.
Kuva icyo gihe, Nsengiyumva yibera mu rugo iwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro aho yimukiye vuba, mu nzu nziza yubakiwe na Alain Mukurarinda amuvana ku ivuko mu Murenge wa Remera muri Gatsibo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru witwa Yago wamusuye mu rugo iwe, yamubwiye ko iki cyorezo cyatumye ibikorwa bye bidindira birimo nk’indirimbo yagombaga gusohora, ariko gahunda ya Guma mu rugo itambamira ifatwa ry’amashusho bituma itajya hanze.
Yagize ati “Meze neza nta kibazo na kimwe mfite, uretse iyi gahunda ya Guma mu rugo yatumye tudatunganya amashusho y’indirimbo ariko amajwi yo yararangiye”.
Abajijwe impamvu adakunda kugaragara cyane, yasobanuye ko umuyobozi w’ibikorwa bye ari we ugena igihe cyo gusohorera indirimbo akanamutegurira ibitaramo agomba kwitabira ariko kutagaragara ntibivuga ko aba atakiri mu kazi.
Ati “Boss Papa [Mukurarinda] aba azi gahunda zose tugomba kujyamo kuko ni we umbwira icyo nkora. Iyo adahari [Kuko akunda kuba hanze] aba yarasizeho abandi ba boss batoya bampa gahunda”.
Nsengiyumva François ugaragaza amarangamutima menshi iyo agiye kuvuga Alain Muku, avuga ko no muri ibi bihe bya Coronavirus, Mukurarinda ari we wamumenyeraga amafaranga ahagije yo gutunga umuryango we, akamumenyera icyo akeneye cyose ku buryo yari mu bantu babayeho neza.
Ku bijyanye n’ibyavugwaga ko ubuzima bwe butameze neza, Nsengiyumva avuga ko ubuzima bwe buhagaze neza cyane, ko ibyavuzwe ko haba hari abamugiriye nabi byari ibihuha ko na we yabyumvise bivugwa ntanabyiteho.
Uretse kwita ku muryango we no kuganira n’abaturanyi, muri iki gihe cyo kuguma mu rugo ngo yirirwaga yandika indirimbo anicurangira ibicurangisho gakondo asanzwe akoresha, cyane cyane umuduri wamumenyekanishije.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Nsengiyumva gisupusupu ntumuhanzinemera cyan
Imana izamugende imbere kuko tutamukunda cane
Bwana Rihumuriza nabandi batekereza nkawe nagirango mbagire inama niba mubona uriya musaza ibyo yakoze byari biriya gusa mwashaka ukuntu namwe mumusimbura aho yarari mukahajya. Cg bibaye byiza mugahiganwa nawe namwe muzana ibyanyu namwe tukabibona. Naho ayo mafitina nimitima mibi mugirira abandi sibyiza Imana ibyanga urunuka. Murakoze.
Ndashimira cane Mukuralinda yakoze ibishoboka vyose kugirango gisupusupu kimenyekane ico ndifuza nivyiza ko afasha nabandi kumenyekana mugihe batakigezweho bakabakorera ama archivé yicubahiro birabaje umuntu kuba yakonzwe nabantu benshi munyuma akazima murakoze
Nareke nabandi bakore
buriya se igihe yaramaze ntigihagije koko kundirimbo nkaziriya!!
ndumva aribyo kuri we kumenyekana igihe kingana kuriya ahubwo cyari kinini pee
Muribibihex ubona byoroshye boxe kobazimye
Ubu nyine yarangiye ntabwo akigezweho.Niko ibyisi bimeze.Uwakubaza who abandi bahanzi nka King James arihe?naho se Nason!?Mani Martin?
Mu gihe isosi z’abandi zamenetsemo inshishi, Nsengiyumva we amata ye yabonye gitereka ari mu bantu babayeho neza n’umuryango. nkunda uburyo yitwara neza agira n’amarangamutima byagera kuri Papa we Alain Mukurarinda bikaba akarusho.niyicurangire hari aho bimukuye naho bimugejeje gusa arakunzwe kdi ntazacogora.Kandi Imanayahaye umugisha umuryango we.
Uraho neza bwana Mukuralinda.