Nita Album yanjye ‘Ibishingwe’ hari icyo nari ngamije – Ama-G The Black
Umuhanzi Hakizimana Amani ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ama-G The Black yatangaje ko impamvu yise Album y’indirimbo ze ‘Ibishingwe’ ari ukugira ngo agaragaze ko hari ibintu bidahabwa agaciro kandi bigafite.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ama-G The Black yavuze ko Album ye ‘Ibishingwe’ azayimurika tariki ya 1 Nyakanga 2023 muri City Tower.
Yifashishije urugero, yasobanuye impamvu yashatse kugaragaza akamaro k’ikintu abantu batabona ko gifite akamaro ndetse bamwe bagaha agaciro ikintu kidafite akamaro.
Ati “ None se amazi agura amafaranga angahe? Inzoga zo zigura angahe? Iyo urebye mu buzima bwa buri muntu usanga bakunda inzoga kandi zigira ingaruka ku buzima harimo kuba zanagutera indwara. Dushatse twavuga ko amazi ari yo meza ku buzima kuruta inzoga nubwo abantu batayaha agaciro ngo bayanywe ku kigero banywamo inzoga”.
Ama-G The Black yavuze ko ibishingwe bifatwa nk’imyanda nyamara bivamo ifumbire imyaka ikera ikaribwa kandi mbere babifataga nk’imyanda idafite agaciro.
Ku bijyanye n’uko iri zina ryatuma Album ye idakundwa, yavuze ko bitaba bitangaje kuko n’ubundi ibintu byiza bidakundwa nk’ibidafite agaciro.
Ati “ Ni byo navugaga ko ibyiza babifata nk’ibishingwe nyine”.
Impamvu yahisemo kumurika Album ye ku itariki ya 1 Nyakanga ni uko yashatse kubihuza n’umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, bikaba ari n’ukwezi yavutsemo kuko yizihiza isabukuru tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka bihura n’umunsi wo kwibohora.
Ati “ Ku munsi wo kwizihiza isabukuru yanjye ntabwo byahura no kumurika Alubumu kuko biba ari umunsi wo gusabana n’umuryango”.
Zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyo Album ‘Ibishingwe’ harimo iyitwa Upatitse foo, Birarura, Isi irarengana yaririmbanye na Yago, Kazizi, Hip hop, n’izindi.
Kwinjira mu gitaramo cya Ama-G the Black ni ibihumbi bitanu ahasanzwe n’ibihumbi icumi muri VIP.
Abajijwe impamvu ibiciro muri iki gitaramo bidahanitse, Ama-G The Black yasubije aseka ati “Ni ukubera ko ari ari Ibishingwe nyine.”
Uyu muhanzi avuga ko impamvu ataherukaga kumurika Album ari uko yari ahugiye mu bindi akora birimo kwita ku mugore we n’abana babo babiri, no mu kandi kazi asanzwe akora katari ak’ubuhanzi k’Ubutekinisiye.
Muri iki gitaramo cye ateganya kuzagurishamo CD eshanu gusa ziriho indirimbo ze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|