Nishe John Lennon ku bwo gushaka kumenyekana - Mark Chapman

Nyuma y’imyaka 40 John Lennon yishwe na Mark Chapman, amurashe amusanze iwe mu rugo, yongeye kumvikana avuga ko nta mpamvu ikomeye yatumye yica Lennon, ahubwo ko yabikoze kugira ngo nawe yamamare.

Mark Chapman wishe John Lennon amurashe ngo yashakaga kumenyekana
Mark Chapman wishe John Lennon amurashe ngo yashakaga kumenyekana

Ku nshuro ya 11, Mark Chapman yongeye kugezwa imbere y’urukiko, asaba ko yarekurwa ariko ruramuhakanira.

Yisobanura mu rukikoko, Chapman yavuze ko nta gisobanuro afite ku cyatumye yica Lennon, kuko yari umuntu mwiza.

Yagize ati “Icyo gihe numvaga Lennon afite amafaranga menshi, kandi indirimbo ze zikunzwe cyane. Nta mwanzi yagiraga. Ntibyanshimishaga kubona ubuzima abayemo, ngereranyije n’ubwo nabagamo, yari icyamamare cyane, akundwa na benshi”.

John Lennon yishwe tariki ya 8 Ukuboza 1980, yicwa na Mark David Chapman, wari ufite imyaka 25, kuri ubu akaba asaziye muri gereza, kuko amaze kugira imyaka 65.

Yamwishe amurashe amasasu ane, amusanze iwe mu rugo i Manhattan mu Mujyi wa New York, amwicira mu maso y’umugore we Yoko Ono.

John Lennon n'umugore we Ono
John Lennon n’umugore we Ono

Abunganira Chapman bamusabye kuvuga ko yabikoreshejwe n’uburwayi bwo mu mutwe ngo icyaha cyorohe arabihakana, ahubwo avuga ko yabikoze yabiteguye, kuko yari amaze amezi atatu aguze imbunda yamwicishije.

Yavuze kandi ko yari afite urutonde rw’abandi bahanzi batatu b’ibyamamare yagombaga kwica, mu gihe yaba atabashije kwica John Lennon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka