Ni izihe ndirimbo za Chorale de Kigali zagukoze ku mutima?

Chorale de Kigali ni imwe mu makorari akomeye, kandi akunzwe cyane mu Rwanda, muri Kiliziya Gatolika.

Iyi Chorale iririmbwamo abantu baturuka mu nzego zitandukanye zaba inzego z’ubuyobozi, abakozi, abanyeshuri, abikorera n’abandi bakora muyindi mirimo. Aba bose bahujwe n’impano yo kuririmba no gukunda umuziki by’umwihariko bakabikora nk’ubutumwa bwa Kiliziya.

Iyi Korali ifite umwihariko wo kuririmba mu majwi atandukanye bikanyura abumva indirimbo zabo ndetse bikanaruhura umutima.

Nk’uko muri Kiliziya Gatolika haba umwihariko w’indirimbo bitewe n’igihe Kiliziya irimo usanga iyi Korali iririmba izo ndirimbo zigakundwa kandi mu bihe byose ugasanga zinogeye amatwi.

Chorale de Kigali ifite Alubumu zirenga 13 n’izindi ndirimbo zihariye zanditse amateka mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Ikilatini, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Zimwe mu zikunzwe cyane harimo iz’Ikinyarwanda zihimbaza Imana na Bikira Mariya harimo iyitwa Indabo za Mariya kuko iri mu zumviswe cyane kuri YouTube, Nyagasani Nasingizwe (Ibisingizo Byose), Twifitiye Umubyeyi, Ndagiwe n’Umushumba Mwiza, Yezu waje kubana natwe, Yezu Kristu Mukiza Wacu, Dusingize Imana, Komeza Intambwe Zanjye, Ni Wowe Rutare Rwanjye, ndetse n’Indirimbo za Noheli (Christmas Carols).]

Muri alubumu zabo nka Twabonye Inyenyeri ya Noheli, indirimbo zakunzwe cyane zirimo iyitwa Umukiza Yatuvukiye, Uwo Mwami Ari He? Joro Ryiza, Malayika n’Abashumba.

Chorale de Kigali yashinzwe ku wa 15 Kanama 1966. Yashinzwe n’abagabo b’abahanga mu muziki bari barasoreje amashuri yabo muri za Seminari Nkuru n’ayandi mashuri y’abamisiyoneri.

Bamwe mu bayitangije barimo Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye, Matthieu Ngirumpatse, Célestin Nkaka, Henry Nzajyibwami, na Claver Karangwa.

Mu ntangiriro y’umwaka wa 1966, yari igizwe n’abagabo gusa. Abagore baje kwemererwa kwinjiramo bwa mbere mu mwaka wa 1987, bituma igira amajwi y’urusobe mu buryo bwuzuye arimo ‘Soprano, Alto, Tenor, Bass’.

Mu 1978, yaririmbye mu birori by’isabukuru y’imyaka 50 y’Ubusaserdoti bwa Musenyeri Aloys Bigirumwami.

Mu 1988, nibwo basohoye Album yabo ya mbere y’amajwi nyuma y’imyaka 22 ivutse, yakorewe muri Studio ya Kinyamateka Saint Paul.

Ku wa 10 Nzeri 1990, yaririmbye mu gitambo cya Misa ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yasuraga u Rwanda.

Ubu iyi Korali ifite icyicaro kuri Paruwasi ya Cathedrale Saint Michel i Kigali, kandi yizihiza isabukuru yayo buri ku wa 15 Kanama ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Kuva mu mwaka wa 2013, Chorale de Kigali yamenyekanye cyane mu gushyiraho igitaramo gikomeye cyitwa "Christmas Carols Concert" kiba buri jororo rya Noheli, kigahuza abakunzi b’umuziki benshi muri Kigali.

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026 iyi Korali irakirwa na KT Radio mu kiganiro Dunda Show aho bari buganire byinshi cyane birimo imyiteguro y’igitaramo cyayo cyiswe Voices in Harmony mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 60.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka