Ni ibiki bikubiye mu ndirimbo n’imbyino za kera zirenga 4,000 u Bubiligi bwasubije u Rwanda?

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera yatangarije RBA ko u Bubiligi bwasubije u Rwanda indirimbo n’imbyino zirenga 4,000 zaririmbwe n’Abanyarwanda guhera mbere y’Ubukoloni kugera mu mwaka wa 2000.

Amb Masozera avuga ko izo ndirimbo ahanini ziri mu buryo bw’amajwi, zari zibitse mu nzu z’amateka mu Bubiligi, ndetse ko hakiriyo n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bo hambere, birimo ibikoresho bikozwe mu ibumba, mu buboshyi, mu bucuzi ndetse n’ibyakoreshwaga mu gucuranga.

Yagize ati “Izo mbyino zirasaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zikozwe mu majwi, zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000”.

Izo mbyino n’indirimbo zikubiyemo ahanini izaririmbwaga mu mihango y’i Bwami, izo mu bitaramo, izo bakoreshaga mu mirimo itandukanye nko mu buhinzi, ubworozi, ubuhigi, indirimbo zo ku rugamba n’ibindi, zikaba zarashyikirijwe u Rwanda ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021.

Amb Masozera avuga ko inyinshi muri izo mbyino n’indirimbo zigera nko kuri 80% (cyane cyane iza mbere y’ubukoloni), nta muturage cyangwa urwego rwa Leta ruzizi, ariko iza vuba nka Benimana, Bagore Beza, Ni Amararo n’izindi, ngo zirazwi kandi zizwi mu mwimerere wazo, bitandukanye n’uburyo abantu bajya bazumva muri iki gihe zicurangwa ku ma radio.

Bitewe n’uko izo ndirimbo ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amajwi, kuzihererekanya mu bantu ngo bizaba byoroshye, ndetse zikaba zigiye gushyirwa ku mbuga za murandasi no kubikwa mu Ishyinguranyandiko no mu Ngoro z’Umurage.

Amb Masozera ati “Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y’inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y’amateka n’ubumenyi rusange, n’undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y’ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi”.

Icyakora ngo harimo indirimbo zirimo ingengabitekerezo itari nziza bitewe n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, nk’uko Amb Masozera yakomeje abisobanura.

Amb Masozera avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kugirana ibiganiro n’iy’u Bubiligi, kugira ngo undi murage ukiriyo w’ibintu bitandukanye ugarurwe mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Badusubize mbere na mbere Umugogo w’Umwami Musinga wahanganye nabo.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ntibyabuza kuzitwumvisha ahubwo zigaherekezwa n’ ibisobanuro

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 31-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka