‘Nguhaye Umutima’: Indirimbo nshya y’umuhanzi Jonathan Niyo
Jonathan Niyo, umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise Nguhaye Umutima yakoranye n’umuhanzi Obed Zawadi, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukaba busaba abantu kugarukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayobore mu nzira ikwiye kandi inabaruhure mu bihe bigoye.

Umuramyi Jonathan Niyo yavuze ko indirimbo ishingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya, muri 1 Samweli 15:22, rigira riti “Samweli aramusubiza ati mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama”.
Ati “Nayise Nguhaye Umutima, kugira ngo abantu mbibutse ko Imana icyo ibifuzaho ari ukuyiha imitima yabo, kugira ngo ibayobore inabahumurize mu gihe bari mu makuba.”
Mu gusobanura impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Obed Zawadi, yagize ati “Bwa mbere iyi ndirimbo nari narayikoze, ariko umunsi mpura na Obed, umutima wo gukorera Imana namusanganye, byatumye numva nkwiriye gukorana na we”.
Yavuze ko uyu mwaka ari uwe wo gukora, kuko ubu afite indirimbo 14, zirimo eshatu yakoranye n’abandi (collabo).
Yungamo ati “Abakunzi banjye banyitege, buri kwezi nzajya nsohora indirimbo imwe, ifite na video. Banyitegeka buri kwezi.”
Jonathan Niyo ni umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana, akunzwe n’urubyiruko ndetse n’ingeri zose kubera indirimbo aririmba zibafasha gutegura imitima yabo mu kwegera Imana.
Jonathan Niyo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Amahoro yanjye, Safari, na Ewe Getsemane zikaba ziri muri album yise ‘Ewe Getsemane’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|