Ngoma: Abitabiriye PGGSS 4 bafannye abahanzi ivumbi riratumuka
Ubwo abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bataramiraga mu karere ka Ngoma tariki 24/05/2014, Abanyengoma barabishimiye cyane baranabashyigikira.
Ubwitabire budasanzwe muri iri rushanwa bwagaragajwe n’uburyo abantu batangiye kugera aho byari kubera kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu gihe byari gutangira saa saba.
Aba bitabiriye iyi PGGSS4 i Ngoma bari biganjemo urubyiruko nka 95%, imihanda yerekeza ku kibuga cya Paroisse Cathedral ya Kibungo aho ibi byari kubera yari yuzuye bose babukereye ngo birebere abahanzi babo.

Umwe mu bari bitabiriye iri rushanwa witwa Bikorimana wari wakoze ibirometro avuga ko bigera kuri 15 n’amaguru aje kureba abahanzi, yavuze ko adashobora guhomba ibyiza nk’ibyo kuko bimushimisha kandi bikanamuha amahirwe yo kwirebera ibihangange muri muzika.
Yagize ati “Njyewe numvaga indirimbo nkazikunda cyane ariko ntazi abahanzi bazo ngo mbarebe ijisho ku rindi, niyo mpamvu nakemera nkarara no mu nzira ariko nkihera ijisho ibihangange muri muzika.”
Iki kibuga cyabereyeho aya marushanwa i Ngoma cyari cyakubise cyuzuye kuburyo abantu benshi batatinyaga kuvuga ko ubwitabire nkubwo mu bintu bitandukanye butajya buhagaragara.
Ikindi cyagaragaye ni uko ubwo bwitabire bwanagaragaza umusaruro kuko bamwe mu bakunzi babaga bishimiwe iyo bageraga kuri stage abafana babyinaga ivumbi rigatumuka ndetse uburyo abafana bose bashyigikiwe na public bikaba byari bishimishije.

Ubwo ibi birori (amarushanwa ) yasozwaga habaye ambutiyaje y’isinzi ry’abantu kuburyo bitoroheraga imodoka n’amamoto gutambuka bitewe nuko umuhanda wari wuzuye abantu.
Mu mwaka ushize mu irushanwa nkiri ubwo abahanzi bahataniraga gutwara igihembo cya PGGSS 3 bageraga i Ngoma habonetse ubwitabire budasanzwe kuburyo hashobora kuba haraje mu turere twa mbere twagize ubwitabire bwinshi muri uwo mwaka ushize wa 2013.
Mu dushya twagararaye i Ngoma mu PGGSS 4 ni umuhanze Senderi waje yambaye nk’abanyonzi maze abanyonzi bamufana bivuye inyuma muri uyu mugi Senderi avuga ko yarerewemo.
Irushanwa rya Guma Guma Super Star ritegurwa na Brarirwa uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|