Ngarukiye Daniel aritegura kumurikira Abanyarwanda indirimbo 20 nshya

Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.

Ngarukiye Daniel
Ngarukiye Daniel

Avuga ko azasohora alubumu ebyiri icyarimwe, iya mbere izaba ari indirimbo Gakondo zicurangishijwe inanga n’indi iriho izicurangishije ibikoresho bisanzwe birimo Gitari na Piano.

Izo ndirimbo ze inyinshi zirimo ubutumwa bw’urukundo, gukunda igihugu ndetse n’izivuga umubano mwiza mu bantu.

Uyu muhanzi umaze imyaka 8 mu Bufaransa, avuga ko yumvaga akumbuye u Rwanda na bagenzi be b’abahanzi.

Ati “Amahanga arahanda, iwabandi ni iwabandi, ntabyiza nko kuba iwanyu, niyo mpamvu erega nifuje kuza kumurikira ibihangano byange hano mu Rwanda, ndabakunda ndanahakunda”.

Zimwe mu ndirimbo Ngarukiye azamurika harimo iyitwa Bwiza, Uri urukundo, Umwari w’i Rwanda, Irirashe neza n’izindi.

Uyu muhanzi avuga ko inganzo ye ayikomora ku babyeyi be, kuko se umubyara yari umutaramyi w’i Bwami ndetse akaba umwe mu nshuti za nyakwigendera Sentore.

Mu bahanzi Gakondo bamubera ikitegererezo ni Uwitwa Sophie Nzayisenga, uburyo akirigita inanga ngo byaramunyuze ku buryo byamufashije mu ndirimbo ze gakondo.

Mu byamushimishije ageze mu Rwanda ni uburyo yakiriwe neza, ndetse kuri we yateganyaga gusubirayo mu mpera z’uku kwezi ariko ateganya kuba yakongera iminsi yo gusubirayo.

Abanyarwanda bose yifuje ko bazumva ubutumwa bukubiye muri izo alubumu ze, kuko zigisha cyane ku mubano mwiza w’Abanyarwanda, urugero atanga ni indirimbo yise ‘Ntabafite ntacyo naba mfite’, igaragaza uburyo yiyumvamo Igihugu cyamubyaye ndetse n’indi yitwa Mbega Urukundo.

Nta tariki yavuze yo kumurikiraho ibihangano bye, ariko umunsi nyirizina nugera ngo Abanyarwanda bazabimenyeshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka