Ndasaba Imana ngo izampe gusezera umuziki ntarasenya ibyo nubatse - Davido

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, yatangaje ko kimwe mu bintu bimutera ubwoba kurusha ibindi atari ukumenya igihe gikwiye azahagarikira ibikorwa bye bya muzika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cy’iwabo muri Nigeria, aho yagarutse ku bibazo bijyana no kuba icyamamare, ndetse n’ingaruka zo mu buzima bwo mutwe bikunze kwibasira ibyamamare iyo kwamamara kwabo bigabanutse.

Davido yavuze ko kubona abantu bigeze kuba ibyamamare bikomeye bagatakaza agaciro mu ruhame ari ibintu biteye ubwoba, anavuga ko aramutse abonye amahirwe, yashyiraho ikigo gifasha ibyamamare mu bijyanye n’ubujyanama bwo mu mutwe (therapy), by’umwihariko abari mu buzima bugoye nyuma y’uko bayakaje ubwamamare.

Yagize ati: “Bibaye ngombwa ko hari ikintu kimwe nakubaka, nakubaka ikigo gifasha abantu bigeze kuba ibyamamare kandi bageze kuri byinshi cyane mu buzima. Ni ibintu bigoye kuba uri ku rwego rwo hejuru cyane, hanyuma mu kanya gato ukisanga utakiruriho.”

Yakomeje agaragaza ko n’abakinnyi b’umupira w’amaguru nabo bahura n’ibi bibazo, atanga urugero ku nshuti ye Cristiano Ronaldo, avuga ko nubwo yageze kuri byinshi mu mupira w’amaguru, hari abari kumuseka nyuma yo gusezererwa mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Davido yavuze ko ari yo mpamvu ahora asenga asaba Imana kumwereka igihe gikwiye cyo guhagarika muzika, kugira ngo atazangiza ibyo yagezeho.

Yasoje avuga ko gukomeza kugera ku bintu byinshi mu buzima bishobora kugorana kurusha kubisigasira ubwabyo, kuko ibyo abantu baba bategereje ku byamamare bikomeza kuba byinshi n’iyo baba bamaze kugera kuri byinshi cyane hamwe baba bumva ntako bo batagize.

Ibi Davido yagarutse byiyongereye ku biganiro bikomeje kugaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’ibyamamare n’abakinnyi, cyane cyane abari ku rwego rwo hejuru cyangwa abari mu bihe bitaboroheye iyo batari gutanga umusaruro cyangwa ibyo abantu babategerejeho mu byo bakora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka