Nataye ishuri kugira ngo nkurikire inzozi zanjye - Riderman

Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.

Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman
Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman

Riderman yigaga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, aho yigaga mu mwaka wa kabiri, mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha ibikorwa.

Ubwo yari mu kiganiro DUNDA kuri KT Radio kuri uyu wa kabiri, Riderman yabajijwe niba yarasoje amashuri ye, ndetse n’uko ahuza umuziki we n’ibyo yize.

Riderman yasubije ati: “Ntabwo narangije kwiga kaminuza nk’uko bamwe babizi, nabiretse ngeze mu mwaka wa kabiri kugira ngo mpe umwanya uhagije impano yanjye y’umuziki, kuko nasanze umuziki ari ko kazi kanjye ka buri munsi.”

Yongeyeho ko yigaga ibirebana n’ubukerarugendo no kumenyekanisha ibikorwa, kandi ko abishyira mu bikorwa, ngo kuko no kuba ari kuri radiyo avuga, yazanywe no kumenyekanisha ibikorwa bye.

Riderman, ni umwe mu bahanzi binjiza amafaranga menshi mu Rwanda babikesheje umuziki, aho agenda agirana amasezerano yo kwamamaza ibigo bikomeye nka MTN, akaba anateganya gusohora album nshya mu kwezi kwa 12/2019.

Mu mwaka wa, yatwaye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ndetse yagiye ahamagarwa mu bitaramo byinshi, kuko aba akunzwe n’abanyarwanda benshi.

Riderman, yarakunzwe cyane mu ndirimbo ze nka Kadage, Ziramoka, Inyuguti ya R, yagiye anafatanya n’abahanzi benshi mu ndirimbo , barimo nka Urban Boys, Bruce Melody, …

Zimwe mu ndirimbo ze nshya ziri hanze, harimo iyitwa Turn Up, yakoranye n’uwari umukunzi we Asina Erra, batigeze bacana uwaka kuva batandukana. Hari n’indirimbo Nta mvura Idahita yakoze wenyine, ishishikariza abantu gukora badacika intege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Riderman afite murumunawe urimumuziki?

Mrk dasha yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka