Nahuje ababyeyi banjye bari bamaze imyaka 20 batandukanye - Ngarambe François-Xavier

Umuhanzi Ngarambe François-Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ avuga ko iyo arimo kuririmba iyo ndirimbo ifatwa nk’ikirango cye nyamukuru, aba yumva yageze mu ijuru akiri mu mubiri.

Ngarambe François-Xavier
Ngarambe François-Xavier

Ngarambe ati: “Ni byo pe, mba numva ndi mu mwana umwana na we andimo, nkumva ndanezerewe kuko akenshi igihe ndi kumwe n’abana numva ndi mu ijuru, hafi y’Imana, mbese numva ndi hafi ya jyewe ubwanjye. Rero guhura n’umwana no kumuririmba bituma mba jyewe. Igihe rero uri wowe urisanzura”.

Kimwe mu bintu biranga Ngarambe François-Xavier umubonye amaso ku maso, ni imvi z’uruyenzi cyane abantu bakunze kwibazaho kubera ko ugereranyije n’imyaka afite ubona ko zaje akiri muto. Kugira imvi akiri muto ariko ngo ntibyigeze bimubangamira na rimwe.

Ngarambe ati: “Imvi zanjye zaje hagati y’imyaka 25 na 30, kandi ntizigeze zimbangamira na buhoro kuko uwankunze yankunze nzifite, urukundo rwacu rukurana na zo kugeza magingo aya.”

Ngarambe yavukiye muri Zaire (RDC) mu 1962 muri Kivu y’Amajyaruguru ariko yaje kugarukana n’ababyeyi be mu Rwanda mu 1964, ku myaka 10 asubira muri Zaire muri Kivu y’Amajyepfo ajyanye na nyina wari umaze gutandukana na se.

Yavutse ari ikinege, ashakana na Yvonne Solange Kagoyire, mu bana bafitanye harimo Ngarambe Rwiru Nganzo na we w’umuhanzi nka se.

Reba ikiganiro uyu muhungu we yagiranye na KT Radio

Ngarambe yize Amateka muri Kaminuza i Bujumbura, arangije yigishayo imyaka ibiri mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda mu 1986 akora muri Institut de Formation Apostolique de Kimihurura (IFAK), nyuma ya Jenoside we n’umuryango we bajya mu Bubiligi akorayo umwaka umwe muri Radio yitwa Amahoro bagaruka mu Rwanda mu 1995 ayobora imishinga itandukanye yita ku bana b’impfubyi n’abana bo mu muhanda (FidesCo Rwanda) kugeza mu 1998, nyuma aza gusubira muri IFAK kugeza muri 2018.

Ubu umwanya we wose yawuhariye kwita ku bihangano bye no kugira uruhare mu kubaka umuryango, biciye mu ndirimbo, mu biganiro no mu nyandiko ateganya kuzandika.

Mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Ngarambe François-Xavier yatubwiye ko ababyeyi be bigeze gutandukana mu 1972 abasha kongera kubahuza hashize imyaka 20 batabana.

Bikurikire muri iki kiganiro Ngarambe François-Xavier yagiranye n’umunyamakuru Ben Nganji kuri KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka