Nahagaritse kwiga kuko ibyo nigaga ntabishakaga -Buravan

Yvan Buravan, izina rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitewe cyane n’uko ari we wegukanye igihembo gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, igihembo cyiswe “Prix Decouvertes”.

Muri kaminuza, yigaga ibijyanye n’ubucuruzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga “Business and information technology”, ariko ntiyaminuje muri ayo masomo, kuko ngo yaje gusanga atari byo akeneye kwiga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, mu kiganiro Boda to Boda cya KTRadio, yavuze ku muziki we, n’ahazaza hawo kuri we.

Buravan yagize ati “Sinkunda kubivuga kuko abantu bashobora kubifata nabi, ariko naretse kwiga kuko amasomo nigaga nasanze ntayakomeza, kuko nagombaga kwita ku mpano yanjye y’umuziki. Ndashaka kwiga amasomo ajyanye n’umuziki, no kuwucuruza”.

Buravan kandi avuga ko umuziki mu Rwanda uramutse uhawe agaciro kawo, wabyara amafaranga menshi nk’uko mu bihugu bimwe bimeze.

Yagize ati “Ibyo kwiga no guteza imbere umuziki, kuwubyaza umusaruro, mu Rwanda turabikeneye cyane. Mu bindi bihugu aho bateye imbere mu bijyanye na muzika, bawitaho cyane, ubabyarira amafaranga menshi cyane”.

Buravan, ukundwa cyane kubera ijwi rye rikora ku mitima ya benshi, yatangiye kugaragara mu muziki hagati mu mwaka wa 2015, atangirira ku ndirimbo “Urwo ngukunda” yakoranye n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin.

Kuva ubwo, izina rye ryarakomeye, akomereza ku ndirimbo nka Malaika, Oya, Si belle n’izindi, iyo aheruka gusohora akaba yarayise “Inkuru”, aho abara inkuru y’abantu bakundanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Azabanze yige kwandika indirimbo neza. Ziba zanditse Ku buryo buciriritse cyane. Biti ihi se azemere ajye atanga igitekerezo ashaka kuririmba bamuhimbire lyrics zifite ireme areke gukomeza gukojonjora.

Muganza yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka