Mwa bantu mwe mbafitiye ingoma! Bruce Melodie nyuma ya Pom Pom
Umuhanzi umaze kugira izina mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga Bruce Itahiwacu uzwi nka Bruce Mélodie, yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ’Pom Pom’ mu bihugu by’amahanga.
Ni bimwe mubyo yatangaje ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama, ari kumwe n’itsinda rigari ryo muri 1:55AM.
Mu butumwa yatanze, Mélodie yavuze ko urugendo rwabo baruhereye muri Kenya, bakazakomereza no mu bindi bihugu birimo n’ibyo ku mugabane w’u Burayi.
Yagize ati "Twerekeje Nairobi, aho dutangiye urugendo rwo kuzenguruka tuganira n’itangazamakuru kuri ’Pom Pom’, njyanye na aba jeûne batandukanye. Gahunda rero ukuntu iteye, uyu mushinga wa ’Pom Pom’, ni n’umushinga ukomeye cyane. Twari turi mu bindi bintu turimo gushaka ibizakurikiraho n’ibindi bizarushaho gutuma ibintu bigenda neza, niyo mpamvu twari tutaratangira."
Yunzemo ati "Uyu munsi dutangiye ku mugaragaro urugendo rwo kuzenguruka tuganira n’itangazamakuru, duhereye Nairobi, tuzakomereza na Tanzania, Uganda, i Burayi n’ahandi hose, tuzakomeza tugenda tubaha amakuru."
Uyu muhanzi yasabye abantu gukomeza kureba indirimbo ye ’Pom Pom’, banayisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, anabahishurira ko hari indi ndirimbo abateganyiriza mu bihe biri imbere.
Ati "Umushinga w’indirimbo ikurikiyeho nawo dusa nkaho twamaze kuwutunganya, mwa bantu mwe mbafitiye ingoma numva nanjye nkumva ngize akantu k’ubwoba. Ariko gahunda ni uko imeze, muzajya mugenda mubona amakuru. Dufite lisiti y’amaradiyo menshi cyane, tuzajya tugenda tuhanyura, cyane ko indirimbo iyo yabaye nini muri Afurika y’Iburasirazuba kiba ari igihe cyiza cyo kuyifatirana."
Yanakomoje ku bitaramo ateganya gukora azenguruka Igihugu, avuga ko biri mu nzira, akazakorera ibindi ku mugabane w’u Burayi harimo icyo ateganya gukorera i Bruxelles mu Bubiligi tariki 7 Gashyantare.
Indirimbo ‘Pom Pom’ Bruce Mélodie yayikoranye n’abarimo Diamond wo muri Tanzania na Brown Joel wo muri Nigeria, akaba yarayishyize ahagaragara ku wa 1 Mutarama 2026.
Muri iyi ndirimbo, Bruce Mélodie yaririmbye mu Kinyarwanda, Diamond aririmba mu Giswahili naho Brown Joel aririmba mu ki ‘Yoruba’ ururimi gakondo rw’ab’i Lagos muri Nigeria.
Iri mu njyana benshi bita ‘Afro House’ mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na C-Tea Beat, umwe mu batunganya imiziki bafite izina rikomeye muri Afurika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Sacha Vybz.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|