Muyoboke yigaramye ibyo gutandukana na Charly na Nina

Muyoboke Alex ahakana yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba agiye gutandukana na Charly na Nina agahamya ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Muyoboke avuga ko ibyo abavuga ko yatandukanye na Charly na Nina ari ibihuha
Muyoboke avuga ko ibyo abavuga ko yatandukanye na Charly na Nina ari ibihuha

Muyoboke, usanzwe ari umujyanama wa Charly na Nina, atangaje ibyo nyuma y’iminsi bivugwa ko yaba ari mu nzira zo gutandukana n’abo baririmbyi.

Abayatangaza banayashimangira berekana ko Charly na Nina ubwo berekezaga muri Nigeria bagiye bonyine batari kumwe na Muyoboke kandi ntaho bari basanzwe bajya batari kumwe.

Hari n’amakuru avuga ko ibyo gutandukana kwabo byaba byaratangiriye ku bitaramo bakoreye i Burayi aho bivugwa ko baba baragiranye ibibazo by’amafaranga.

Muyoboke yatangarije Kigali Today ko abatangaza ayo makuru ari abanyabinyoma kuko ngo nta gahunda yo gutandukana n’abo baririmbyi ihari.

Agira ati “Bambwirire uti ‘muribeshya! Amasezerano y’imyaka irindwi (ubu hashize itatu) iracyahari kandi Pius namwoherejeyo ajyayo mbere, aragenda ibyo gukora arabikora kandi akazi karimo karakorwa neza.”

Akomeza avuga ko bafite akazi kenshi akaba ari yo mpamvu yabaretse bakagenda bonyine we agasigara ategura igitaramo bafite ku itariki 13 Gicurasi 2017.

Yongeraho ko muri icyo cyumweru bazamara muri Nigeria harimo no kuruhuka kuko bamaze igihe kinini bakora bataruhuka.

Ati “Nta kibazo gihari na kimwe. Uri kuvuga ibyongibyo mureke avuge. Mureke avuge kubera ko n’ubundi n’ejo azavuga. Ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urucebe rwayo.”

Charly na Nina bari muri Nigeria. Aha bari kumwe n'umuhanzi Orezi wo muri icyo gihugu bari gukorana indirimbo
Charly na Nina bari muri Nigeria. Aha bari kumwe n’umuhanzi Orezi wo muri icyo gihugu bari gukorana indirimbo

Yakomeje avuga ko nta kuntu baba bafitanye ibibazo ngo babe baragiye i Burundi baranakoranye n’ibindi bitaramo binyuranye bamazemo iminsi.

Umunyamakuru wa Kigali Today yabajije Nina kuri ibyo biri kuvugwa maze amusubiza akoresheje WhatsApp agira ati “Wow! Ndabona ibintu byose byagiye hanze! Urakoze kumpa ayo makuru!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se hano Nina yashakaga gusobanura iki ?? ngo wow.... ndabona byose byagiye hanze. mumfashe kubyumva peuh ndabona harikindi bihatse

punda yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka