Muyoboke nawe ngo yatunguwe n’isezera rya Charly&Nina (ivuguruye)

Abakobwa babiri bagize itsinda Charly&Nina bamaze gutangaza ko batagikorana n’inzu bakoranaga nayo "Decent Entertainment" isanzwe icunga inyungu z’abahanzi.

Charly na Nina bagize itsinda Charly&Nina
Charly na Nina bagize itsinda Charly&Nina

Muyoboke Alex yavuze ko nawe yatunguwe n’icyemezo cy’aba bakobwa bamusezereye batamuteguje kandi bari bendaga kuvugurura amasezerano y’imyaka itanu bari bafitanye.

Yagize ati "Bambwiye ko bashaka kwikorera ariko reka tubitege amaso kuko njye ndakeka ko hari umuntu ubyihishe inyuma."

Hari amakuru yahise ahwihwiswa ku itandukana rye n’aba bahanzi, avuga intandaro ari uko bafashwe nabi ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika indirimbo yabo "Try me" bamurikiye muri K-Club.

Ariko Muyoboke yabyamaganiye kure avuga ko nubwo yari yagiye i Burundi mu kindi gikorwa, yasize atunganyije ibyo yagombaga gukora kugira ngo igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo kigende neza.

Charly na Nina bagiranye ibihe byiza na Muyoboke, kuko yabafashije kuzamura umuziki wabo mu Rwanda no hanze yarwo
Charly na Nina bagiranye ibihe byiza na Muyoboke, kuko yabafashije kuzamura umuziki wabo mu Rwanda no hanze yarwo

Iyi nzu yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo.

Yari imaze imyaka itanu ikorana n’aba bahanzi bamaze kumenyekana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Mu itangazo bashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2018, bavuze ko bagiye gushinga sosiyete yabo ikaba ari nayo izajya ikurikirana ibikorwa byabo.

Iryo tangazo rigira riti "Twiyemeje kwicungira ibikorwa byacu. Dushyiraho ikigo cyacu ari nacyo kizajya kiducungira ibikorwa by’ubuhanzi no kutumenyekanisha."

Bavuze ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugeza umuziki wabo ku rundi rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BIRAKWIYE ARKO BARAHUBUTSE

LINDA yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Kuki se niba bumva bashaka kwicungira inyungu zabo uyu Muyoboke agomba kumva ko hari ubyihishe inyuma ?
Ubujiji gusa !!!! Ahubwo ubure gutekereza ku buryo serivisi uha aba bahanzi iba nziza ku buryo batanahirahira batekereza kwigendera, none ngo hari ababyihishe inyuma ! Reka nkubwire mu bucuruzi nta mpuhwe zibamo, niwanga kubona muri iryo genda ry’ aba bakobwa ikibazo ugomba gukemurira iwawe, ugashaka kuribonamo abandi bantu bakugirayo, ntuzatinda guhomba ! Kuri ubu ni igihombo cy’ abakobwa 2, nutazamura urwego rw’ imikorere yawe uzava mu kibuga ! Habwirwa benshi hakumva ...

atos yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka