Musinga Joe arasaba abahanzi gusigasira amateka y’u Rwanda binyuze mu buhanzi bwubaka
Umuhanzi w’indirimbo zisana imitima Musinga Joe yavuze ko buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko n’abahanzi, afite inshingano zo gusigasira amateka y’u Rwanda no gukoresha impano ze mu kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe.
Ibi yabigarutseho mu gihe yavugaga ku rugendo rw’ibihangano bye bitandukanye birimo "Agakanzu ka Murerwa" n’izindi ndirimbo zishingiye ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko ibyo bihangano yabitewemo imbaraga n’ubuhamya yagiye ahabwa n’abarokotse, agamije gufasha abantu kumenya amateka no gukomeza urugendo rwo gukira ibikomere.
Musinga Joe yavuze ko ubuhanzi bufite imbaraga zidasanzwe, bushobora kubaka cyangwa bugasenya sosiyete. Yibukije ko amateka agaragaza uburyo ubuhanzi bwigeze gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhanzi yanagarutse ku gikorwa yise "Mudaherenwa", yatangije mu mwaka wa 2024, kigamije guhuriza hamwe abantu bakaganira, bagasangira amateka, bagafashanya kuva mu bwigunge no kongera kugira icyizere n’ibyishimo.
Yatangaje Mudaherenwa 32, iki gikorwa kizabera muri Camp Kigali ku wa 3 Nyakanga 2026, aho abazacyitabira bazaganira ku ruhare rw’ubuhanzi n’ubugeni mu kubungabunga amateka, kubaka amahoro no gukomeza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Musinga Joe yasabye urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no gukurikiza umurage w’abaharaniye kukibohora.
Yasoje agenera ubutumwa abahanzi bagenzi be, cyane cyane ababa bari mu mahanga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kujya bagaruka mu gihugu muri icyo gihe kugira ngo barusheho kwigira ku mateka no kuyasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Yanabasabye gukomeza gukora ibihangano byubaka, birimo indirimbo zisana imitima, kuko ari uburyo bukomeye bwo gufasha abantu gukira ibikomere, gusigasira amateka no kwigisha abakiri bato indangagaciro z’ubumwe, amahoro n’ubumuntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|