Muri KigaliUp! nzagaragaza icyo Abanyarwandakazi bashoboye - Phiona

Umuririmbyi Phiona Mbabazi atangaza ko anejejwe no kuba agiye kwitabira bwa mbere iserukiramuco rya KigaliUp! akaririmbana bimwe mu bihanganye muri muzika.

Umuririmbyi Phiona avuga ko KigaliUp! ari uburyo bwiza bwo kugaragaza aho muzika nyarwanda igeze
Umuririmbyi Phiona avuga ko KigaliUp! ari uburyo bwiza bwo kugaragaza aho muzika nyarwanda igeze

Phiona wamenyekanye bwa mbere muri “Tusker Project Fame Season 06” ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bazitabira KigaliUp!.

Avuga ko kwitabira iryo serukiramuco ari ikintu gikomeye kuri we no ku muziki Nyarwanda kuko rizaba ririmo abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi.

Agira ati “Kuririmbira hamwe n’ibyamamare nka Alpha Blondy, ni ibintu binejeje. Ikindi kinshimishije ni uko Umunyarwandakazi agiye kugaragaza icyo Abanyarwandakazi bashoboye.”

Uretse Phiona uzitabira KigaliUp!, abandi baririmbyi bo mu Rwanda bazayitabira barimo King James, Mani Martin, Israel Mbonyi, Riderman na Strong Voice.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 17 Kanama 2017, Jacques Murigande uzwi nka Mighty Popo akaba ari nawe utegura KigaliUp!, avuga ko ikigambiriwe ari ukuzamura umuziki wo mu Rwanda.

Agira ati “Niyo mpamvu dushaka kuzamura umuziki Nyarwanda! Kuki se abahanzi Nyarwanda batakwinjiza amafaranga nk’ayo ingagi zinjiza?”

KigaliUp! itegurwa n’abahanzi Nyarwanda kugira ngo izamure abahanzi Nyarwanda. Niyo mpamvu usanga ari bo barimo benshi.

Ukuntu tubonye amahirwe yo kumushyira ku rubyiniro ngo akure natwe azaduserukire hanze, ni ishema kuri twebwe.”

Abanzi b’abanyamahanga bazitabira KigaliUp! barimo Alpha Blondy, Ismael Lo, Patoranking, Soleil Laurent, Manou Gallo, n’abandi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka