Muri Guma mu rugo umuhanzi Platini yabonye umwanya wo kuruhuka no kureba filimi

Umhanzi Nemeye Platini atangaza ko gahunda yo kuguma mu rugo ntacyo yamutwaye ahubwo ngo yamuhaye umwanya wo kuruhuka no kureba filimi atari yararebye, kuko ngo yari amaze iminsi akora cyane ku buryo kwibwiriza kuruhuka byari byaramunaniye, kugeza ubwo haje iyi gahunda.

Ubwo abanyamakuru bamusangaga muri Studio ya Kina Music iri mu rugo rwa Ishimwe Clement mu Bugesera, Platini yavuze ko nubwo ahari ataje muri gahunda yo gukora indirimbo cyangwa gupanga ibijyanye n’akazi, ahubwo we ngo aba ari gufasha abandi iby’akazi ka Studio.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Kigali Today, Platini yaragize ati “Jyewe imiziki naradepye mfite myinshi cyane. Sindimo nshaka gukora izindi muri iyi minsi ahubwo ubu nabonye akanya ko kuruhuka no kureba za filimi ntari nararebye”.

Platini avuga ko mbere y’uko gahunda yo kuguma mu rugo itangira, ngo yari ahugiye muri gahunda nyinshi z’akazi, bigatuma atabona akanya ko kuruhuka ku buryo kuri we ngo gahunda yo kuguma mu rugo yamukuye ahakomeye.

Nemeye Platini, ariko arakora umuziki ku giti cye nyuma y’uko mugenzi we TMC baririmbanaga muri Dream Boys amusize mu Rwanda akigira gutura muri Amerika, ubu Platini akaba yaratangiye inzira yo kwikorera umuziki anabivanga n’ubucuruzi atarashaka gushyira hanze kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka