Muri Coke Studio nta kujenjeka utaye igihe watakara – Bruce Melody

Bruce Melody uri muri Kenya mu marushanwa yo kuririmba ya Coke Studio, yatangajwe n’uburyo muri iryo rushanwa bakora ibintu byinshi mu gihe gito.

Bruce Melody avuga ko muri Coke Studio nta gihe cyo guta
Bruce Melody avuga ko muri Coke Studio nta gihe cyo guta

Uyu muririmbyi yagiye muri iryo rushanwa ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017. Agezeyo ngo ntacyo bakoze kuko wari umunsi w’ikiruhuko.

Ariko ngo ku munsi wakurikiyeho batangiye gukora ku buryo ngo kugeza ubu atabasha gusobanura mu magambo ibintu byose bijyanye na muzika amaze gukora.

Agira ati “Ntabwo nanabona nk’ibintu maze gukora amagambo nabivugamo kuko ni byinshi cyane, nta mwanya tuba dufite na muke na muke wo kuruhuka.”

Akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa bakora harimo gufata amajwi y’indirimbo, gukora imyitozo yo kuririmba, gutegura ibyo bazakora mu bitaramo, guhura n’abazabambika mu bitaramo, gukora ibiganiro n’abanyamakuru n’ibindi.

Agira ati “Dukora ibintu byinshi ku munsi nyine ku buryo nyine bitoroshye ko n’umwanya wo kwitaba telefone uboneka.”

Avuga ko bava kuri hoteli babamo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bakagaruka saa tatu z’ijoro, buri munsi.

Bruce Melody yatangarije Kigali Today ko muri ayo marushanwa ya Coke Studio azaba ahanganye n’umuraperi wo muri Kenya witwa Khaligraph Jones aho kuba umuririmbyi Ali Kiba nk’uko byari byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Bruce Melody ari kumwe na Khaligraph Jones wo muri Kenya bazakorana
Bruce Melody ari kumwe na Khaligraph Jones wo muri Kenya bazakorana

Coke Studio ni inzu ikomeye ku isi itunganya umuziki, yashinzwe na Coca Cola ikompanyi izwiho gukora no gucuruza ibinyobwa bitandukanye. Ifite amashami atandukanye ku isi nko muri Pakistan, mu Buhinde no muri Afurika.

Iyo studio yahamagaye Bruce Melody nk’umwe mubahanzi yabonyeho impano. Biteganijwe ko azamarayo icyumweru.

Coke Studio aho ikorera hose ku isi, izamura abahanzi bahagaze neza mu bihugu byabo, ikabashyira ku rwego mpuzamahanga, ikabaha n’amasezerano yo kwamamaza ibinyobwa byayo.

Ishami ry’iyi Studio riri muri Kenya ryatumiye Bruce Melodie, ryakoranye n’abandi bahanzi batandukanye muri Afurika barimo Vanessa Mdee wo muri Kenya, Patoranking wo muri Nigeria, Flavor wo muri Nigeria na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Hiyongeraho Eddy Kenzo wo muri Uganda, Sauti Sol yo muri Kenya, Bahati Umunya-Kenya uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, Kiss Daniel, n’abandi.

Iyi Studio, ni nayo iherutse gutumira abaririmbyi bakomeye bo muri Amerika ari bo Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz bose baheruka muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndasaba live ni dyari tuzanjye gufana ababasore kubantu muzi Bruce ararenze Kali grafh nawe nuko iyo yakubisemo NGO banajuwa ni mazishi ararenze ESE twatora gute uyu musore Bruce ndishimye kuba ageze nailobi

espoir yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

njye banyita Espoir ntuye Nailobi ndumufana wibihe byose kuruyu musore Bruce ndetse nkunda ninjyana ya kali grafhi usibye ko ntahemukira Bruce melody kk muzi kuva kera ndasaba mutubwire ukuntu twomutora bibaye ngombwa nukuntu twomubona but nidanger uyu musaza nawe ntiyoroshe gusa mutubwire igihe bazaririmba live ndashaka kuhaba byakunda bitakunda

espoir yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka