Miss Jojo azamurika alubumu ye yise “Woman”
Umuhanzikazi, Josiane Uwineza, uzwi ku izina rya Miss Jojo, aritegura gushyira ahagaragara alubumu ye nshya yitwa woman ku itariki 09/03/2012 haraye habaye umunsi w’abagore.
Miss Jojo avuga ko alubumu ye yayise Woman (umugore) kubera indirimbo ziriho zitanga ubutumwa ku mwali n’umutegarugori. Kuri iyo alubumu hariho n’indirimbo yise Woman.
Iyi Alubumu ya Miss Jojo iriho indirimbo 13 zakozwe n’abatunganya umuziki (producers) barimo Pastor P, Mastola, Clement, Washington wo muri Uganda na Robert Kamanzi wo muri Kenya. Iyi alubumu iri gutunganyirizwa mu gihugu cy’Ubufaransa.
Miss Jojo yatinze gusohora alubumu ya kabiri kubera ko atashakaga guha Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki ibintu bidakoze neza nk’uko abyivugira. Yatangaje ko iyi alubumu amaze imyaka ibiri ayitegura.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu ku mugaragaro kuzabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera imurikagurisha tariki 09/03/2012.
Ibindi bizabera mu ntara i Musanze, Rubavu, Huye n’ahandi ku matariki ataramenyekana. Ibi bitaramo byose bizacurangwa mu buryo bwa live (nta kuririmbira ku ma CD bizaba birimo).
Muri ibyo bitaramo azaba ari kumwe na Kidumu baherutse gukorana indirimbo bise East African Show n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda ariko ntibaratangazwa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|