Misa yo gusabira Nyinawinkotanyi Rwirangira Irene izaba tariki 27/04/2012

Igitambo cya Misa yo gusabira Irene Rwirangira, wari umubyinnyi mu itorero Inganzo Ngari, kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012 kuri Centre Christus i Remera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Irene Rwirangira ni mushiki w’umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Rwirangira Robert Christian, wamenyekanye cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame yari yitabiriye ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga igikombe cyayo.

Urupapuro rumenyesha iby’iki gitambo cya Misa Rwirangira Robert Christian yashyize kuri Facebook ye ruragira ruti: “Umuryango wa Rwirangira wifuza gutumira inshuti n’abavandimwe babafashe mu mugongo mu itabara rya Nyakwigendera Irene Rwirangira witabye Imana ku itariki 18/04/2012, muri Misa izasabirwa Irene Rwirangira,Osuald na Bahori Spes, izabera kuri Centre Christus i Remera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba tariki 28/04/2012”.

Twifuje kuvugana na Chritian kugirango tumenye neza ibikubiye muri iri tangazo ariko ntibyadukundiye.

Nyinawinkotanyi Rwirangira Irene witabye Imana tariki 18/04/2012 mu bitaro bya CHUK azize indwara ya Mugiga.

Rwirangira Irene yitabye Imana akiri muto kuko yari amaze ukwezi kumwe gusa yujuje imyaka 20. Yavutse tariki 12/03/1992 i Bujumbura mu Burundi. Yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2011, ku ishuri rya S.O.S ; uyu mwaka yari atangiye kaminuza i Mudende (UAAC). Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka