Minisiteri nitagira icyo ikora abahanzi ntibazatera imbere - Anita Pendo

Umunymakuru, umukinnyi wa filime n’umushyushyarugamba Anita Pendo asanga Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano zayo nitagira icyo ikora abahanzi nyarwanda batazatera imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 05/06/2013 abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook ubwo yavugaga ko hari abasore n’inkumi benshi baba bifuza kuba ibyamamare nyamara ntibagire icyo bakora ngo babe babigeraho bivuye mu bikorwa byabo ahubwo bagakora uko bashoboye ngo bavugwe gusa.

Anita Pendo yagize ati: « Kuba icyamamare biraharanirwa kandi urakora kurusha kuvuga…birababaje cyane kubona hari abakobwa n’abahungu babyuka mu gitondo ngo barashaka kuba ibyamamare nta gikorwa na kimwe yewe ndetse nta n’impano n’imwe yifitiye muri we nta na gahunda afite ndetse nta n’ubushake ariko akishimira kumva ko yaboneka ku rutonde rw’ibyamamare, nzaba ndora amaherezo ».

Anita Pendo ati ibikorwa byawe ibyo bikugira icyamamare.
Anita Pendo ati ibikorwa byawe ibyo bikugira icyamamare.

Yakomeje avuga ko ibikorwa by’umuntu aribyo bimugira icyamamare. Kuba hari abavugwa cyangwa se bagashaka kuvugwa kandi nta gikorwa bakoze, asanga bidindiza cyane imyidagaduro ya hano mu Rwanda. Ibi kuri we abibona nka virusi ikaze cyane.

Yagize ati: « Virus virus yemwe ifite ubukana bukaze muri Entertainment. Ibi bizatuma tutarenga umupaka nihataboneka urukingo…kandi ibikorwa byawe nibyo bikugira icyamamare… ».

Anita kandi asanga ibi ari nabyo bituma abahanzi bafite impano batagaragara cyangwa se ntibazamurwe. Yongeyeho ko atazaceceka kubivuga kugeza abo bahanzi barenganuwe.

Yagize ati : « …nta nzu yubakwa idafite foundation kandi sinzaceceka kugeza igihe abafite impano bazazamurwa ».

Anita Pendo anakora nk'umushyushyarugamba.
Anita Pendo anakora nk’umushyushyarugamba.

Ibi Anita Pendo yatangaje bifitanye isano n’ibyo abantu benshi bakurikiranira hafi muzika harimo na bamwe mu banyamakuru bamaze iminsi bamagana bavuga ko hakwiye gucika ruswa zinyuranye zituma havugwa abiyita abahanzi nyamara badafite impano ahubwo ugasanga abafite impano bahejejwe hasi kuko batatanze ruswa.

Mubyo yavuze ariko, Anita Pendo yirinze gutanga urugero rw’abo atunga agatoki ngo kubera umutekano we ariko avuga ko abifuza kumenya bamwe muri abo baba bashaka kuvugwa nta bikorwa cyangwa se abatavugwa kandi bafite impano yabisanga ku mbuga zitandukanye z’imyidagaduro hano mu Rwanda.

Yagize ati : « …niba mushaka kubamenya neza muzajye mureba websites zose zivuga imyidagaduro…urugero nakarubahaye ariko kubera impamvu z’umutekano wange mwihangane ».

Hashize iminsi bivugwa ko hari abantu bamwe baba bashaka kumenyekana ugasanga bakoresha ibintu binyuranye nko kugirana amakimbirane (beef), kwambara imyenda ibambika ubusa n’ibindi, ibi byose ari ukugira ngo bavugwe kandi bamamare nyamara ari nta kintu kigaragara bakoze.

Anita Pendo ari mu bakobwa bacye mu gihugu bakora umwuga w'ubu Dj..
Anita Pendo ari mu bakobwa bacye mu gihugu bakora umwuga w’ubu Dj..

Anita Pendo kandi asanga ibi byanduza isura y’igihugu cyacu. Umuti w’iki kibazo Anita atanga, ni uko Minisiteri ibifite mu nshingano zayo yagira icyo ikora amazi atararenga inkombe.

Yagize ati : « …ibi byose bihera muri minisiteri ibifite mu nshingano zayo… hashize imyaka myinshi mbona ibi bintu dore ingaruka mbi zabyo bihesha isura mbi igihugu cyacu ».

Umwe mubagize icyo babivugaho yavuze ko abanyamakuru aribo bafite uruhare runini kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko ngo aribo bavugizi ba rubanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahaaaaa,natwe ubwacu nitubanze dutunganye akazi dukora k,itangazamakuru kuko ntabwo nzajya kuba Mc cg umushyushya rugamba nambaye ubusa ngo ntere abandi amabuye,ibyo nimba ubishidikanyaho wajya kurukuta rwanjye rwa facebook izina NSENGIYUMVA Isaac urambona nambaye costume urebe mu mafoto yanjye ubwo uraza kumbwira ko ibyo avuga hari gahunda bifite kuko nawe amenye yuko ibyo avuga bihabanye nibyo akora.tx

MR TONTON, INKORAMUTIMA RADIO 107.1FM,NEZERWA SHOW 2 TO 5PM yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

mubyukuri ukombibona nuko giti irimugihugu iteye ubwobwa nikimenyimenyi nukuntu nkumuhanzi nka jay polly yabura muri PGGSS3 iyo niyo ruswa bavuga

muhoza thierry yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

uyu mwana w’umukobwa ndamwemera bya hatari!Anita ibyo uvuga nibyo kabisa bajye bakora bareke kwirirwa barera amaboko gusa ngo ngaha ni za bastars...

Love yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka