Mihigo Chouchou yashyize hanze indirimbo ya Coronavirus

Umuhanzi François Mihigo Chouchou wamenyekanye cyane mu gucuranga giitar no mu ndirimbo nyinshi zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ayita “coronavirus”, mu rwego rwo gufatanya n’abandi gukangurira isi yose gukomeza kwirinda iki cyorezo cya covid-19.

Mihigo François Chouchou wahimbye indirimbo ya Coronavirus (Photo:Internet)
Mihigo François Chouchou wahimbye indirimbo ya Coronavirus (Photo:Internet)

Iyi ndirimbo akaba yarayiririmbye mu ndimi zitandutakanye ari zo ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa ndetse n’igiswahili.

Mihigo yagize ati “Uru ni urugamba dufatanyije twese yaba abakuru, abato, abayobozi, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abatuye isi bose, buri wese akaba agomba umuganda ngo gihashywe burundu”.

Muri ibyo bikorwa rero harimo gukangurira abatuye isi kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima, hakaba harimo kuguma mu rugo (stayhome) gukaraba intoki (hagati yamasegonda 40-60), ibi kandi bigakorwa kenshi ku munsi, no kwegera inzego zubuzima mu gihe wumva ufite ibimenyetso bya covid-19.

Uyu muhanzi yagize ati “Mu mashusho y’indirimbo coronavirus nashyize ahagaragara nderekana ibyo bikorwa byose, birimo gukaraba intoki mu buryo buboneye, inyungu n’uburyo bwo kuguma mu rugo ukaguma gufatanya n’abandi muri uru rugamba rwo kwirinda icyi cyorezo cyugarije isi, akaba ari indirimbo izatuma buri wese abona umusanzu afite mu guhashya iki Covid-19”.

Umuhanzi François Mihigo Chouchou, ni umwe mu bahanzi bo hambere bazwiho umwihariko mu gucuranga gitari, yamenyekanye mu ma orchestres nka Nyampinga, Ingeri international n’izindi.

Yamamaye ku ndirimbo yakuzwe na benshi yise ‘mama’ cyagwa ‘kuva nkivuka’, akaba akorera umuziki we mu Bubirigi no mu Rwanda ariko kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’ u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka