Mico The Best yasubitse gahunda yo kumurika ‘Album’ y’indirimbo ze

Umuhanzi Prosper Turatsinze bakunze kwita Mico The Best, yatangaje ko azakomeza gusohora indirimbo imwe imwe kugeza ubwo icyorezo cya Covid-19 kizarangira, akabona gutegura igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ikubiyeho indirimbo ze nyinshi.

Mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda, uwo muhanzi yari afite gahunda yo kumurika ‘Album’ ye yuzuye, ariko uwo mushinga waje gusubikwa kuko ibijyanye n’imyidagaduro byari byahagaritswe bitewe na Corona.

Ibyo Mico yabitangaje ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya yitwa ‘Ubunyunyusi’ yakoranye na Riderman.

Yagize ati “Nari naramaze gutegura gahunda yo kumurika ‘album’ ariko bitewe na Covid-19 byarasubitswe, nubwo nzakomeza kujya nsohora indirimbo imwe imwe kugira ngo nkomeze gushimisha abafana banjye”.

Uwo muhanzi kandi yagize n’ubutumwa agenera abantu bisobanurira nabi indirimbo ze, bakavuga ko ziganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Ndirimba mu Kinyarwanda, ariko sinzi impamvu abantu bahindura ibisobanuro cyangwa ugasanga barafata ubutumwa buri mu ndirimbo bakabuhinduramo ubuganisha ku mibonano mpuzabitsina”.

Ibyo yabivuze abihereye ku ndirimbo ze zimaze igihe zisohotse nk’Igare, Umunamba na Ubunyunyusi, zagiye zikurikirwa n’amagambo menshi azivugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Mico The Best yahoze yandikira indirimbo abahanzi batandukanye mu gihe cy’imyaka isaga icumi, ku buryo mu bahanzi azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo neza.

Ku rundi ruhande, Mico The Best azwiho kwandika indirimbo zifite amagambo akurura abantu kandi afite ibisobanuro byiza agakurikirwa n’injyana inogeye amatwi.

Uwo muhanzi yatangiye gukora indirimbo ze ahereye mu nzu itunganya umuziki ya ‘Super Level’ yari iya Urban Boyz, aho yakoreye indirimbo ye yitwa Umutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka