Mico The Best atewe ubwoba n’abahanzi bane muri Primus Guma Guma

Mico The best atangaza ko atewe ubwoba n’abahanzi bane bashobora kumubuza umwanya wa mbere yifuza muri Primus Guma Guma Super Star 7.

Mico The Best umwe mu bahatana muri PGGSS7
Mico The Best umwe mu bahatana muri PGGSS7

Ibi ngo abishingira ku kuba abo bafite abakunzi benshi kumurusha kandi bakaba bamaze igihe kirekire mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ndetse bakaba bafite abo bakorana b’abahanga.

Mico The Best ubundi witwa Turatsinze Prosper, umwe mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS7, ahamya ko ariko nubwo afitiye ubwoba abo bahanzi azakora uko ashoboye agaharanira gufata umwanya wa mbere.

Agira ati “Hari abahanzi bane bakomeye ntabitondeye bashobora kuntwara umwanya, ubwo mperuka muri Guma Guma natwaye umwanya wa gatanu, ubu nizeye umwanya wa mbere, kandi ndizera ko nerekanye ko mbishoboye.”

Nubwo aterura ngo agaragaze abahanzi bamuteye ubwoba nyamara ibyo ashingiraho byerekana ko abahanzi nka Christopher, Dream Boys, Bull Dog na Active bashobora kuba ari bamwe mu bamuteye ubwoba.

Mico The Best yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Indahiro” yemeza ko ari indirimbo izatuma ahigika abo bahanganye.

Agira ati “Mu kwitegura namaze gushyira hanze indirimbo ikomeye yitwa Indahiro ndi kongera abafana banjye, mfite andi mabanga menshi ntavugira hano gusa nta zindi kata zirimo uretse kuzerekana uburyohe bw’umuziki.”

Mico The Best yaherukaga muri PGGSS mu mwaka wa 2013, yegukana umwanya wa gatanu. Muri 2016 ntiyagize amahirwe yo kurijyamo. Byatumye yandikira ubuyobozi wa Bralirwa agaragaza ko atanyuzwe no kuba ataraje mu bahatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tukurinyuma
courage
iyiniyacu,kbx

Kwizera yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka