Mico The Best arahamagarira urubyiruko kugira umuco w’Ubutwari
Mu kiganiro Dunda Show kuri KTRadio, cyo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, umuhanzi Mico The Best yavuze byinshi kuri gahunda afite zijyanye n’umuziki we muri uyu mwaka, birimo ko yifuza kuzawurangiza akoze indirimbo enye cyangwa eshanu, avuga ku ndirimbo ye afatanyijemo n’abahanzi batandukanye, yiswe ‘Twivuyange’, ariko yagize n’icyo abwira urubyiruka ku bijyanye n’umuco wo kugira ubutwari, mu rwego umuntu abarizwamo urwo ari rwo rwose.

Agaruka ku butwari mu rubyiruko, Mico The Best avuga ko rufite amahirwe yo kuba rufite urugero rureberaho uko umuntu yaba Intwari, bitandukanye na cyera, kuko habagaho Intwari zidafite ingero z’abazibanjirije zireberaho.
Urubyiruko rw’u Rwanda ruriho muri iki gihe, ngo ni abanyamahirwe, kuko bafite abo barimo bareberaho, bakaba babafatiraho urugero, kuko u Rwanda rufite Intwari zakoze ibintu bitangaje, kandi n’ubu zikibikora.
Yagize ati “Ntacyo dufite cyo kwireguza turamutse tubaye ibigwari, kuko dufite icyo tureberaho, dufite Umukuru w’Igihugu uhora adukangurira gukora ibintu byiza, navuga ko utagiye ku ruhande, ni yo Ntwari ya mbere ubu dufite, izatabarutse n’izindi. Ntabwo ubutwari bivuze gusa kuba uri umuyobozi, ushobora kuba uri Intwari y’umuganga, ushobora kuba Intwari y’umuhinzi, ni byiza ko ugira icyo ukora gifasha sosiyete Nyarwanda, ejo hacu heza hakagenda neza. Kimwe nongeye gusubiramo, ni uko urubyiruko rw’u Rwanda turi abanyamahirwe, kuko dufite Intwari turimo kureberaho”.
Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo ya ‘Twivuyange’ cyaje bijyanye n’uko hari mu mpera z’umwaka wa 2024, bayikora ari abahanzi batanu bahurije hamwe, intego ari ugukangurira Abanyarwanda kuryoherwa n’umwaka uko babishoboye, cyane ko umutekano uhari, bityo bakidagadura mu buryo bwose.
Ni indirimbo yajyanaga no kwishimira impera z’umwaka n’itangira ry’undi, ariko kandi ngo yacurangwa mu bihe byose, kuko nta jambo ‘bonane’ ririmo. Muri rusange ifasha abantu kwishimira ubuzima gusa.
Mico yavuze ko umwaka ushize wa 2024, bitamukundiye gukora indirimbo nyinshi nshya, kubera ko yari ahugiye cyane mu bijyanye n’ubuzima bwe bwite, harimo kwita ku muryango, kubera ko yagize umugisha udasanzwe wo kubyara umwana we wa kabiri, kandi ngo ibyo kwita ku ruhinja bitwara umwanya ku babyeyi.
Ku bakunze kwibaza impamvu Mico The Best atinda gusohora indirimbo nshya, abasubiza ko aho kubanguka azanye ubusa, yatinda ariko akaza azanye ikintu gifatika.
Yagize ati “Hari igihe usanga umuhanzi yasohoye indirimbo eshatu, enye, eshanu, ariko wazajya kureba ugasanga harimo kamwe kazima gusa. Ariko reka ntegure indirimbo ijye iza ifatika. Ikindi hari ukuntu abahanzi bacunga amajwi yabo, buriya, uko uririmba kenshi, urarambirana mu matwi y’abantu…”.
Mico The Best avuga ko indirimbo ze nyinshi azandika cyangwa se azihimba mu masaha ya mu gitondo, bitandukanye n’abandi bahanzi benshi bavuga ko inganzo zabo ziza nijoro, abandi bakarara muri ‘studio’, we ibyo kurara muri studio ngo byaramunaniye.
Ikindi iyo ajya guhitamo amazina y’indirimbo ze, ngo aba ashaka indirimbo umuntu azumva agahita agira amatsiko yo kujya kuyumva. Urugero niba umuntu yumvise ati ‘Umunamba’, ngo agahita ajya kumva uwo munamba.
Mico The Best avuga ko mu rugendo rwe rw’ubuhanzi hari aho yageze yumva yabivamo, kuko yari yateguye igitaramo kinini ariko nticyitabirwa, kandi cyamutwaye umwanya munini ndetse n’ubushobozi bwinshi, kandi no gupfa atabigizemo uruhare.
Ibyo ngo bihurirana n’uko itangazamakuru ritamuzamuraga bitewe n’uko atari afite izina rikomeye maze yumva acitse intege, akumva yanareka umuziki. Gusa, kubera impano yari imurimo, ngo ntibyamukundiye kuwureka, agira n’abantu bamwe bakumeza kumutera imbaraga, iyo akaba ari yo mpamvu ageze ku rwego ari ho uyu munsi mu muziki.
Mico The Best azwi cyane mu ndirimbo nka Inanasi, Umunamba, igare, Amabiya, Umugati, Sinakwibagiwe n’izindi nyinshi.
Ohereza igitekerezo
|