Menya ubuzima bwa Bizimungu Dieudonné waririmbye udusozi twose tw’u Rwanda

Bizimungu Dieudonnée yavukiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari atuye mu mujyi wa Kigali n’umugore we Uwimbabazi Agnès.

Bizimungu Dieudonnée n'umugore we Uwimbabazi Agnès
Bizimungu Dieudonnée n’umugore we Uwimbabazi Agnès

Bizimbungu ni mwene Mbendegezi Kabeja na nyina witwaga Nyiragakera, umuryango avukamo ukaba wari utunzwe n’Ubworozi, bakaba baraje kwimuka bava ku Mukamira baza gutura mu yahoze ari komini Ramba ubu ni mu Karere ka Ngororeroaho, ababyei be bari bakurikiye urwuri rwa Gishwati ngo bagure ubworozi bw’inka.

Bizimungu avukana n’abavandimwe benshi, abagera ku 10 bakaba bakiriho, ngo yaba inganzo ye ayikomora ku muco Nyarwanda mu bitaramo aho yasusurutsaga abashyitsi mu bitaramo by’iwabo akoresheje inanga.

Murindahabi Joseph w’imyaka 58, avuga ko Bizimungu ari mukuru we kwa se wabo, akaba amuzi neza kuko bareranwe bakanabana ahantu hatandukanye.

Avuga ko Bizimungu yize amashuri abanza i Gatovu muri Komini Ramba y’icyo gihe, icyiciro cya mbere cy’amashuri y’ubumenyi rusange ayiga i Rubengera mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi, amashuri yisumbuye ayasoreza i Nyanza muri Christ Roi.

Yakoze akazi k’ubwarimu iwabo aho yaje kwimuka yerekeza mu Mujyi wa Kigali ku Muhima ari na ho yatangiriye urugendo rwe mu muziki wo ku rwego rwisumbuye, waje kumenyekana mu Rwanda hose.

Icyo gihe ngo yitabiraye amarushanwa y’umuco mu kigo ndangamuco Centre Cultural Franco-Rwandais aza ku mwanya wa gatanu n’indirimbo ye ‘Tunyoni tw’iwacu ntunyonere amajyeri niyera nzaguha’.

Ayo marushanwa ngo yatumye atangira kwinjira mu nganzo maze ahimba indirimbo zitandukanye zirimbo Araje munini, n’izindi zatumye amenyekana cyane.

Yakoze akazi k’ubwarimu anakora mu kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe kubaka inyubako za Leta, yashinze urugo mu 1984 na Uwimbabazi Agnès uvuka i Rubengera mu Karere ka Karongi, babyaranye umwana umwe witwa Noella.

Ni iki cy’umwihariko abantu bakwiye kumenyera kuri Bizimngu Dieudonné?

Murindahabi avuga ko Bizimungu Dieudonné yakundaga u Rwanda nk’uko byumvikana mu ndirimbo ye ‘Urujeje rw’imisozi 1000’, irimo udusozi hafi ya twose tw’u Rwanda, ibitaramo bye akaba atarabyishyuzaga usibye kwishyura abagize uruhare mu gucuranga.

Agira ati “Yakundaga u Rwanda agakunda umuco nyarwanda, ndibuka ko agiye guhimba Urujeje rw’imisozi 1000 yakoze ku rungano rwe rwose adusaba gukwira hose mu gihugu twandika amazina y’udusozi tw’Igihugu, bamwe bajya mu Buganza, Nduga, Gisaka, Bugoyi, Murera, Karongi Nduga za Butare, maze ayo mazina yose ayakoramo indirimbo iba ndende bisaba ko ayikoramo ebyiri”.

Muri iyo ndirimbi humvikanamo ataka u Rwanda ko ruteye neza, akikirizwa n’umugore we Uwimbazi aho gira ati irebere u Rwanda rutengamaye mu misozi myiza 1000, isobetse imirambi n’ibibaya mu runyuranyurane rw’imigezi n’ibiyaga.

Indirimbo Ryangombe kandi na yo igaragaza ko Bizimungu yakundaga u Rwanda aho ngo yaba yarayihimbye agamije gukebura abari batangiye gutwarwa n’ibyo hanze maze ayihimba agamije gusaba Imana ko yarengera abari batangiye guta umurongo, dore ko ngo n’abakuze bari batangiye kudohoka ku muco.

Murindahabi avuga ko indirimbo ya Bizimungu yaririmbye mu marushanwa y’agaseke k’amahoro yise ‘Akanyange’ yahawe ibihembo ariko yari igamije kurata umwana we w’umukobwa wari ukiri muto.

Bizimungu asobanura ko indirimbo Inzovu y’imirindi nta kindi kiyihishe inyuma kuko mukuru we yayihanze abitewe no gukunda umuco n’Abanyarwanda, agamije guca akarengane n’ubuhemu, mu gihe hari abavugaga ko iyo ndirimbo yaba yari ifite aho ihuriye n’urugamba Inkotanyi zateguraga rwo kubohora u Rwanda.

Murindahabi avuga ko uwashaka gusubiramo indirimbo za Bizimungu Dieudonné, umuryango wamuha rugari, akaba Ashima abahanzi babyiruka bita cyane ku muco, akaba asaba abakunze Bizimungu gukunda umwana yasize kandi bagakunda n’ubutumwa yatangaga mu ndirimbo ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arakoze umunyamakuru kutwibutsa uyu Nyakwigendera Bizimungu Dieudonne wari umuhanga cyane mu nganzo y’umuco nyarwanda mu mwimerere wayo.Jyewe muzi Ari umwarimu aririmbisha mu misa ya mbere ahari kuri Centrale ya Gatovu, ni muti Ngororero ubu hanabaye Paroisse. Indirimbo ze za Misa zabaga zihariye Kandi ziryoheye amatwi zikagendana n’ umushayayo. Yari umuhanzi w’ubuhanga buvoma mu muco nakomeze kuruhukira mu mahoro! Ni byiza ko Hari Abagize umuryango we barokotse, ese babarizwa he?

Jean yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka