Menya ’Maji Maji’ umusirikare wahimbaga indirimbo z’urugamba

Umuziki wagize uruhare runini cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu. Igihe imirwano yabaga igeze ahakomeye, ndetse n’ikirere kitoroheye ingabo, umuziki wahitaga useruka nka paracetamol ku muntu ufite umuriro.

Nkuko Maj Gen (Rtd) Sam Kaka abivuge muri filime iherutse gushyirwa ahagaragara izwi nka “The 600”, umuziki wagize uruhare rukomeye cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu cyane cyane mu kongerera intege abasirikare.

Igihe imbeho yo mu Majyaruguru yabaga ivuza ubuhuha, ndetse n’abasirikare batari kubona ibibatunga bihagije, bahitaga biririmbira, ubuzima bugakomeza.

Iyo imirwano yatangaga agahenge, nk’igihe cy’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, umuziki niwo watumaga ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) ziguma ku ntego nta kurangara.

Umwe mu basirikare bakuru bari mu kiruhuko, yagize ati “Bararimbaga ngo babashe kurenga imbogamizi. Bararimbaga ngo bakomeze bashyuhe, bararirimbaga ngo ‘morale’ ikomeze iri hejuru, ndetse n’iyo babaga bashonje bararirimbaga”.

RPA wari umutwe w’ingabo z’umuryango FPR Inkotanyi, waje gukuraho guverinoma yiyitaga iy’abatabazi mu gihe cy’urugamba, ubundi igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanabohora igihugu tariki 04 Nyakanga 2019.

Nyuma y’imyaka 25, indirimbo “Maji Maji” benshi bamenye bayumva kuri Radio Muhabura yari iya RPF – Inkotanyi, iracyacurangwa. Mu bihe nk’ibi buri mwaka, iyi ndirimbo iracurangwa cyane ku ma radio n’amateleviziyo. Iyi ndirimbo kandi icurangwa kenshi iyo abantu bateranye bagamije kwibuka urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’ubutwari bw’ingazo zahagaritse Jenoside.

Bake ni bo bazi Pierre Damien Nkurunziza, wahimbye iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo yageze aho iba nk’ikirango, yaje gusubirwamo na Army Jazz Band, ikorerwa video ndetse uyu mugabo nawe ayigaragaramo.

Nkurunziza w’imyaka 50, waje kumenyekana nka ‘Maji Maji’ abikesha iyi ndirimbo, yari umwe mu basirikare 600 bari mu nteko ishinga amategeko, nyuma y’amasezerano ya Arusha yo mu 1993, yagombaga gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.

Ubwo herekanwaga bwa mbere filime yiswe 600, ivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, Nkurunziza wanayigaragayemo, yabwiye KT Press ati “Nari umwe mu basirikare 600 bari baje kurinda abanyapolitike bacu, bari bagiye kwinjira muri guverinoma y’inzibacyuho”.

Uyu mugabo ufite abana bane, yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda muri Kamena 2016, nk’umusirikare muto, yahimbye indirimbo nyinshi mu gihe na nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, gusa “Maji Maji” n’iyitwa Intwari za Rugamba akaba ari zo zamenyekanye kurusha izindi.

Yagize ati “kimwe n’undi musirikare wese, akazi kanjye kari ako kujya ku rugamba nkarwana. Cyakora nakoreshaga akanya gato k’ikiruhuko nkandika indirimbo cyangwa se imirongo mike. Nakoraga umuziki kubera kuwukunda. Nari nzi neza ko dukeneye umuziki kugirango dukomeze urugamba”.
Akomeza agira ati “Nandikaga indirimbo nihuta cyane, narangiza nkazitoza bagenzi banjye. Mu gahe gato cyane twabaga turi kuririmba indirimbo nshya”.

Avuga ko yahimbye Maji Maji mu minota itarenga 10, nyuma y’uko abasirikare ba RPF bari bamaze gufata Rebero, ashaka gusubiza no gukosora indirimbo za Simon Bikindi zacurangwaga hose kandi zuzuye ubutumbwa bw’urwango no gushishikariza abantu kwica abandi icyo gihe.

Ati “twashakaga indirimbo irimo ubutumwa buzima. Ngo twerekane ko n’ubwo bwose twarwanye n’umwanzi, ingabo za RPA turajwe ishinga no gutsinda urwango igihugu kikongera kikaba igihugu”.

Mu rugamba rwo kubohora Kigali, Nkurunziza yarashwe bidakomeye cyane ku rutugu, ubundi aba avanwe ku rugamba ngo avurwe, igihe yakoresheje ahimba indirimbo nyinshi.

Amaze gukira, yavanywe muri batayo ya gatatu ajyanwa mu ya 11, akomeza kurwana kugeza ubwo guverinoma y’icyo gihe yakoraga Jenoside yirukanwaga mu gihugu.

Ati “Umuziki watumye tudacika intege. Twashyiraga indagagaciro zacu zose n’ibitekezo mu muziki. Uko twarushagaho kuziririmba, ni nako twarushagaho kugira imbaga”.

Nyuma yo kubohora igihugu, Nkurunziza n’abandi bahimye RDF Army Jazz Band, maze akomeza kwandika indirimbo.

Ati “nanditse indirimbo zibarirwa muri mirongo. Zimwe muri zo ntabwo zigeze ziyunganywa ariko 11 zo zarakozwe zaranasohotse muri studio. Ndategenya gukora umuziki ku buryo bw’umwuga, nkakora indirimbo zivuga ku muco wacu, ndetse no ku ruhare rw’ingabo mu iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’ubukungu mu gihugu”.
N’ubwo yavuye ku rugerero, Nkurunziza ni umwe mu nkeragutabara, kandi avuga ko ahamagawe ngo asubire kurwanira igihugu atazuyaza.

Kuri ubu akora ibiraka byo kuvuga amazina y’inka mu bukwe ndetse n’indi mirimo, ubundi akikorera ubucuruzi bwe buciriritse mu karere ka Bugesera. Kuri ubu kandi, ari kubaka inzu y’amasaziro mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.

Yavuye mu ngabo ageze ku ipeti rya ajida (Warrant Officer), akaba avuga ko aticuza kuba yaratabaye igihugu, dore ko yinjiye mu ngabo afite imyaka 22.

Uyu mugabo wimwe amahirwe yo gukomeza amashuri ubwo yari ageze mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye agira ati “Niyemeje kujya mu ngabo zabohoye igihugu nyuma yo kubona ko ntagishoboye kwihanganira itotezwa n’ivangura. Abatutsi mu Bugesera barahigwaga birenze ukwemera bakanimwa uburenganzira bwabo”.

Nkurunziza wavukiye i Rilima, mu karere ka Bugesera mu 1969, avuga ko yashatse kujya ku rugamba kuva mu 1989 ariko se aramubuza.

Uyu mugabo umuntu yakwita umurinzi w’umuco nyarwanda, avuga ko afite intego yo guteza imbere imigenzo n’imigirire yo hambere. Yanditse amazina y’inka agera ku 150 ndetse n’imivugo nyarwanda. Kuri ubu yagejeje ubusabe bwe kuri minisiteri ifite Siporo n’Umuco mu nshingano ngo bashyigikire iyi nganzo ye.

Sgt Maj Robert, umwe mu bagize Army Jazz Band wanakoranye cyane na Nkurunziza mu myaka 25 ishize mu mishinga itandukanye ya muzika; asobanura uyu mukuru we mu nganzo, agira ati “ni umuhanga cyane mu guhimba kandi azi amateka”.

Dore indirimbo Maji Maji yanitiriwe Nkurunziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Warakoze guhamurarebagenzi bawe mwarimufatanyij’urugamba uzarugimbere ntugasubirinyuma.

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

YHalya nyakwigendera Bikindi Simon yazize iki?

Bikindi yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka