Menya Karasira Jean Jacques waririmbye ‘Kanyota’ muri Orchestre Pakita

Karasira Jean Jacques ni umwe mu bari bagize Orchestre Pakita yamamaye cyane ahagana muri za 80, mu ndirimbo nka Kanyota, Kariya gacaca, Leoncia, Icyampa umuranga, Mutima ukeye n’izindi.

Karasira yavukiye i Katanga mu cyahoze ari Zaire mu 1952, ashaka mu 1970 ataha mu Rwanda mu 1971 afite umwana w’imfura witwa Mukankusi Petronille.

Mukankusi avuga ko se yatashye mu Rwanda abisabwe n’umugabo wari uzwi nka ‘Professeur’ Paca wari umuhanga mu mikino y’amayobera (magie), akaba yari azi no gucuranga na mbere akiri muri Zaire kuko ari ho yamenyaniye na Karasira.

Karasira ageze mu Rwanda, Paca yamusabye ko bafatanya bagashyiraho itsinda ry’abacuranzi ryitwaga ‘Vox Montana’ barishyiraho mu 1972 nyuma aza gutandukana na Paca ajya kwifatanya na Orchestre Impala, aho yumvikanye mu ndirimbo nka Leya, Sipesiyoza na Ariya.

Mukankusi Petronille avuga ko se yari umuhanga cyane bikaba ngo biri mu byatumye atabasha kuguma muri Orchestre Impala kuko atumvikanaga na Soso Mado kubera ko buri wese ngo yashakaga kuba ari we uyobora abandi, birangira batandukanye.

Byinshi kuri Karasira Jean Jacques, bikurikire mu kiganiro Nyiringanzo hamwe n’imfura ye Mukankusi Petronille:

Umva indirimbo Kanyota yahimbwe na Karasira muri Orchestre Pakita

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka