Menya indirimbo 8 zamamaje abatari ba nyirazo
Mu mwuga w’ubuhanzi by’umwihariko kuririmba no gucuranga, habamo abahanzi bakundwa cyane kubera indirimbo runaka kandi nyamara atari bo bazihimbye ariko ugasanga zaratumye bamamara kurusha ba nyirazo (ba nyiringanzo).
Twabakusanyirije amazina y’indirimbo umunani (8) zakunzwe hirya no hino ku isi, abazihimbye n’abo zamamaje bigatuma ba nyirazo basa n’abibagiranye cyangwa ntibamenyekane kubera ko batigeze bazishyira ahagaragara.
1. Nyirabisabo (ni iya Sebatunzi Joseph)
Iyi ndirimbo bamwe bakunze kwita Zana inzoga nzane iyindi, yahimbwe na Sebatunzi Joseph ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa (1931-1959), iza gusubirwamo na Orchestre Impala ahagana mu 1980.
N’ubwo iya Sebatunzi nayo yashyizwe kuri kasete no kuri Radiyo Rwanda ndetse kuri ubu ikaba iri no kuri YouTube ; iy’Impala ni yo yumvwa cyane bitewe n’uko iri mu bikoresho bigezweho, iya Sebatunzi igakundwa by’umwihariko n’abakunda gutarama bya gakondo.
2. Nakunze mama ndamubura (ni iya Kagoyire Rita)
Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Kagoyire Rita w’imyaka 75, ni we wahimbye indirimbo Nakunze mama ndamubura ahagana mu 1971, ubwo yari ari mu kiruhuko cya saa sita aho yigishaga mu mashuri abanza i Nyakabungo, mu cyahoze ari komine Ntongwe ubu ni mu karere ka Ruhango ari naho akomoka.
Iyo ndirimbo yaje kugera ku itsinda ryitwaga Les 8 Anges ahagana mu 1982, iturutse ku mubyeyi w’inshuti ya Kagoyire witwa Niwewokugirwa Ancilla wari uyizi mu muwe, aza kuyigisha mwisengeneza we w’umuhanzi witwa Ufiteyezu Mbyayingambo De Gaulle waririmbaga muri Les 8 Anges, hanyuma bayishyira mu bicurangisho bayijyana kuri Radiyo Rwanda ahagana mu 1985.
3. Sinari nzi (ni iya Musoni Evariste)
Sinari nzi, ni indirimbo y’Ikirundi yahimbwe ahagana mu 1975 na Musoni Evariste wari impunzi mu Burundi, ikaza gusubirwamo mu 2007na Big Fariouz (Big Fizzo) wo mu Burundi.
Musoni Evariste yahungiye i Burundi mu 1973, avayo ajya muri Canada mu 1979, ariko ubu yagarutse mu Rwanda aho ajya anyuzamo agakora ibitaramo by’urukumbuzi ku butumire.
Indirimbo ze za kera, zaba iz’Ikinyarwanda n’iz’Ikirundi, inyinshi yazisubiyemo mu bikoresho bigezweho azishyira ku muzingo (album) witwa Inshuti Nziza, harimo na Sinarinzi.
4. Amosozi y’urukundo (ni iya Nikiza David)
Nyiri iyi ndirimbo ni nyakwigendera Nikiza David (Nik Dav) waririmbye mu matsinda atandukanye mu Rwanda (Les Fellows, 1973) no mu Burundi (Amabano 1978), ariko iyamenyekanye cyane ni iyasubiwemo na Kidumu ahagana mu 2000.
5. I will always love you (ni iya Dolly Parton)
Iyi ndirimbo yahimbwe mu 1974 na Dolly Parton wo muri USA wamamaye mu njyana ya Country Music, ariko imaze gusubirwamo na nyakwigendera Whitney Houston mu 1992 ni bwo yamenyekanye cyane nyuma yo gukoreshwa muri filime The Bodyguard.
6. When a man loves a woman (ni iya Percy Sledge)
Iyi ndirimbo yanditswe n’abahanzi babiri bo muri USA, Calvin Lewis na Andrew Wright, ishyirwa muri studio na nyakwigendera Percy Sledge mu 1966, hanyuma isubirwamo na Michael Bolton mu 1991. Izo ndirimbo zombi mu myaka yazo zaje ku rutonde rwa Billboard Hot 100, rushyirwaho indirimbo 100 zakunzwe cyane.
7. Killing me softly (ni iya Roberta Flack)
Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane mu 1996 isubiwemo n’itsinda The Fugees ryaririmbagamo umunyahayiti (Haiti) Wycliffe Jean n’umunyajamayika (Jamaica) Lauryn Hill, wari umukazana wa Bob Marley.
Killing me softly y’umwimerere yashyizwe ahagaragara na Roberta Flack (USA) mu 1973, ariko nawe si iye kuko amagambo yayo yanditswe na Norman Gimbel, igashyirwa ku murongo (composition) na Charles Fox, bombi bo muri USA.
8. I have a dream (ni iya ABBA)
I Have a Dream ni indirimbo yanditswe n’Abanyasuwede (Sweden), isohorwa bwa mbere n’itsinda ABBA ryo muri icyo gihugu mu 1979 hanyuma Umugerekikazi (Greek) Nana Mouskouri ayisubiramo mu 1985, hashize imyaka 14, itsinda Westlife ryo muri Ireland riyisubiramo, ubundi si ukwigarurira imitima y’urubyiruko biratinda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|